Bose bajya biganirira ! Umuhanzi Harmonize yemeje ko nta kibazo ajya agirana n'abakobwa bose bakundanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

KONDE GANG CEO wamamaye nka Harmonize muri Tanzania  yahishuye ko ntakibazo ajya aterwa no kuvugana n'abakobwa yakundanye nabo, ahishura ko bose bavugana.Avuze ibi nyuma y'igihe yihakanye Laika Umuhoza agaragaza Hamissa Mobeto nk'inshuti ye magara.

 

Harmonize 'Single Again super Star' , yavuze ko gutuma haba umwuka mwiza hagati ye n'abakobwa bose yakundanye nabo bimufasha gukomeza kubaho nta muntu bafitanye ikibazo na kimwe.

 

Konde Boy , yagize ati:'Nshobora kuba ndi umuntu mubi ariko nanone uruhande rwanjye rwiza ruganza urubi.Abantu bose twakundanye turavugana ntakibazo.Erega ubuzima buba bugomba gukomeza.Nta makuru yanyayo ahari avuga ko nashakanye na Sarah , kandi nanone nta makuru yizewe ahari avuga ko twatandukanye' [Official Statement].

 

 

Mu 2022 nibwo Fridah Kajara yatandukanye na Harmonize ashinja uyu muhanzi kumuca inyuma nk'uko bigenda kubandi bakobwa bose bahitamo gusiga uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo 'Deka'.Ajya gutandukana na Fridah Kajala , Harmonize yashinjwaga kuryamana na Sophie, umukobwa usanzwe ajya mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi.

 

 

Uyu mukobwa wasenyeye Fridah Kajala na Harmonize ubwo yivugiye ko ngo arenze Kajara , agaragaza ko Harmonize ariwe akunda cyane.

 

'B.Ntabwo nkuzi erega, Urekere aho kuvuga cyane k'umuvandimwe wawe  wagufashije  inzozi zawe zikaba impamo.Nyubaha, kugeza ubu warengereye kuko nta nubwo wabasha kunshimisha wowe [Pleasure Organ],Tuza kuko nturambona nyuma y'amashusho'. [ Harmonize yasubizaga Sophie].

 

Urukundo rwa Harmonize na Kajala rwaje nyuma yo gutandukana n'umugore we Sarah Michelotti wo mu Butaliyani.

 

 

Ugutandukana kwa Harmonize na Sarah Michelotti nabyo byatewe nuko uyu muhanzi yari yamuciye inyuma kuri Frida Kajala kuva batangira gukundana.Harmonize yahise yishyiraho Tattoo ya Kajala agira ati:'Ubundi njye , mu mateka yanjye, iyo unshimishije nishyiraho Tattoo yawe'.

 

The post Bose bajya biganirira ! Umuhanzi Harmonize yemeje ko nta kibazo ajya agirana n'abakobwa bose bakundanye appeared first on The Custom Reports.



Source : https://thecustomreports.com/bose-bajya-biganirira-umuhanzi-harmonize-yemeje-ko-nta-kibazo-ajya-agirana-nabakobwa-bose-bakundanye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)