Umugabo yarwaniye umurambo w'umugore we no kwa Sebukwe rubura gica birangira hitabajwe abapolisi batojwe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo yarwaniye umurambo w'umugore we no kwa Sebukwe rubura gica birangira hitabajwe abapolisi batojwe.

Ubwo biteguraga gukura Umurambo wa Christina Chigund, mu buruhukiro bw'ibitaro bya Dodoma, habaye ubushyamirane hiyambazwa Polisi.

Intandoro y'ubwo bushyamirane bwo kurwanira Umurambo, warurutse ku kuba Umugabo wa Nyakwigendera Christiana Chigundi, yashaka ko umugore we ashyingurwa iwe kuko yari umugore we byemewe n'amategeko.

Kurundi ruhande, iwabo w'umukobwa nabo bifuzaga ko umukobwa wabo yashyingurwa iwabo kuko ngo kuva yarwara Umugabo we yanze ku muvuza hanyuma yitabwaho n'umuryango we, bityo akaba aribo bifuzaga ko umwana wabo yashyingurwa murugo ku babyeyi.

Ubu bushyamirane bwakomeje gufata intera bituma inzego zibanze ziyambaza Polisi yanyuma ihageze murwego rwo guhosha ubwo bushyamirane, Polisi yategetse ko Nyakwigendera ashyingurwa mu irimbi rusange hanyuma bamara gushyingura abaturage bagataha buriwese akaba yagira amahitamo yaho ari bukorere ikiriyo haba ku mugabo wa Nyakwiendera cyangwa se ku babyeyi ba Nyakwigendera.



Source : https://yegob.rw/umugabo-yarwaniye-umurambo-wumugore-we-no-kwa-sebukwe-rubura-gica-birangira-hitabajwe-abapolisi-batojwe/?utm_source=rss=rss=umugabo-yarwaniye-umurambo-wumugore-we-no-kwa-sebukwe-rubura-gica-birangira-hitabajwe-abapolisi-batojwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)