The Ben yagiranye ibiganiro numuyobozi wa Tr... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Ndaje' yasohoye aya amashusho yaherekeje ifoto kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukwakira 2023.

Asohotse nyuma y'iminsi micye hatangajwe ko The Ben ashobora kuzaba ari umwe mu bazashyikiriza ibihembo abanyamuziki bo mu bihugu bitandukanye bahataniye ibihembo bya Trace Awards bizatangwa ku wa 20 Ukwakira muri BK Arena.

Biranashoboka ko uyu muhanzi azaririmba mu muhango wo gutanga ibi bihembo. Mu butumwa bwo kuri Instagram, The Ben yavuze ko ashima urukundo Olivier Laouchez akunda u Rwanda, amwizeza ko azatuma yishima. Ati 'Warakoze ku bwo gukunda u Rwanda. Niteguye gutuma nishima.'

Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

Trace Group ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.

Ni ku nshuro ya mbere bigiye gutangwa bihatanyemo abo mu Rwanda. Ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.

U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda cyiswe 'Best Rwandan Artist' gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na Chriss Eazy.

Diamond wo muri Tanzania uheruka gutaramira i Kigali, ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo [Best Male], n'icyiciro cy'indirimbo ifite amashusho meza [Best Music Video].

Ni mu gihe Azawi, Levixone na Ghetto Kids aribo bahagarariye Uganda muri ibi bihembo bizatangwa ku wa 21 Ukwakira 2023 mu muhango uzabera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena bihuzwa n'iserukiramuco rya 'Trace Awards&Festival' ku bufatanye na Visit Rwanda, Sosiyete ya RwandAir, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) n'abandi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Olivier Laouchez washinze Trace Group, yavuze ko abahanzi bo muri Afurika bitanga uko bashoboye mu rugendo rw'umuziki bityo 'bakeneye gushimirwa'

Yavuze ko ibi bihembo bihatanyemo abarenga 150 barimo abahanzi, aba Producer, aba Dj, abanditsi b'indirimbo, inzu z'umuziki, abahanzi bakizamuka n'abandi.

Olivier yahaye ikaze kandi ashimira buri wese wakoze ibikorwa byatumye yisanga kuri uru rutonde rw'abahataniye ibihembo.

Kuva mu Majyepho, u Burasirazuba n'u Burengerazuba, Umugabane wa Afurika urahagarariwe muri ibi bihembo binyuze mu bahanzi bakora injyana nka Afrobeat, Genge, Kizomba, R&B, Rumba, Dancehall n'izindi.

Bahatanye mu byiciro 22. Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y'Amajyepfo, Caribbean, Uburayi, Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros, DRC, France, French Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Ivory Coast, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Senegal, South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.

Buri umwe uzatsinda azahabwa igikombe cyahanzwe n'umunye-Congo, Dora Prevost watanze ishusho y'uburyo kigomba kuba kigaragara.

Nigeria n'iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage, Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na Rema.

Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umugore (Best Female Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo muri Cape Verde, Josey wo muri Côte d'Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo muri Kenya, Tiwa Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.

Umuraperi K.O ahatanye mu byiciro bitatu birimo Best Male, Song of The year ndetse na Best Collaboration. Musa Keys uherutse gukorana indirimbo 'Who is Your Guy?' na Tiwa Savage ahatanye muri Best Live, Best Collaboration ndetse na Best Music Video.

Ni mu gihe umuhanzi Pabi Cooper ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj Uncles Waffles wo muri Swaziland ahatanye mu cyiciro cya 'Best Dj'.

Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n'abantu barenga Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri muhanzi yatangiye kuva kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2023.

 

The Ben yagaragaye yahuje urugwiro n'Umuyobozi mukuru wa Trace Group, Olivier Laouchez

 

The Ben ashobora kuzaba ari umwe mu bazatanga ibihembo bya Trace Awards cyangwa se akaririmba mu muhango wo gutanga ibi bihembo

 

Ibiganiro birakomeje hagati ya The Ben na Trace Group ku gutanga ibihembo muri uyu muhango no kuririmbamo


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NAREMEYE' YA THE BEN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/135462/the-ben-yagiranye-ibiganiro-numuyobozi-wa-trace-group-135462.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)