Irushanwa ryo kwibuka Mwalimu Nyerere ryatashye mu Rwanda mu byiciro byose #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR VC na RRA WVC zo mu Rwanda nizo zegukanye irushanwa rya Volleyball ryo Kwibuka uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere ryasojwe mu mpera z'icyumweru gishize.

Ku wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023 nibwo iri rushanwa ryari rimaze iminsi ribera muri Tanzania, Kilimanjaro mu Mujyi wa Moshi ryasojwe. Ni rushanwa ngaruka mwaka risozwa ryahujwe n'umunsi yitabiyeho Imana, tariki ya 14 Ukwakira 1999.

Amakipe ya APR VC mu cyiciro cy'abagabo na Rwanda Revenue Authority (RRA) mu cyiciro cy'abagore ni yo yegukanye ibi bikombe nyuma yo kwitwara neza ku mikino ya nyuma.

Ikipe ya RRA yatsinze ku mukino wa nyuma mukeba wayo w'ibihe byose APR WVC amaseti 3-0.

Mu cyiciro cy'abagabo mu mukino utari woroshye, ikipe ya APR VC yo mu Rwanda yatsinze ikipe ya Rukinzo, iyi ikaba ari ikipe y'igipolisi cy'u Burundi, amaseti 3-1.

RRA yishimira igikombe yegukanye ku nshuro ya mbere yitabiriye
RRA yishimira igikombe yegukanye ku nshuro ya mbere yitabiriye
Muri Rusange iri rushanwa ryitabiriwe n'amakipe 15 yose hamwe aho mu bagabo hitabiriye amakipe 10 naho abagore hitabira amakipe 5 aturutse mu bihugu 3 ari yo Tanzania yakiriye, u Rwanda ndetse n'u Burundi.

Andi makipe yari ahagarariye u Rwanda yitabiriye ni APR y'abagore yegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma, ndetse na POLICE VC y'abagabo yo yegukanye umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda ikipe ya Magereza yo muri Tanzania amaseti 3-0.

Julius Kambarage Nyerere yavutse tariki ya 14 Mata 1922. Yabaye Umunyatanzaniya warwanyije ubukoloni, akaba n'umuhanga mu bya politiki.

Yayoboye Tanganyika ubu yahindutse Tanzania, nka Minisitiri w'Intebe kuva mu 1961 kugeza 1962.

APR VC yegukanye iki gikombe itsinze Rukinzo
Mu bagore cyegukanywe na RRA
Mwalimu Julius Kambarage Nyerere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/irushanwa-ryo-kwibuka-mwalimu-nyerere-ryatashye-mu-rwanda-mu-byiciro-byose

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)