Impinduka ku ngengabihe ya Shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahawe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze kugaragaza ko hari impinduka zakowe k'umukino imwe n'imwe y'umunsi wa 6 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino 2023-24.

Uyu munsi uzakinwa mu ntangiriro z'icyumweru gitaha tariki ya 10 ndetse na 11 Ukwakira 2023, hakaba habaye impinduka 3.

Kuri gahunda byagaragara ko tariki ya 10 Ukwakira 2023, Kigali Pele Stadium izakira imikino 2 kandi yose ikaba ku isaha ya saa 15h00'.

Byamaze gukosorwa aho ku isaha ya saa 15h00' hazabanza umukino Gorilla FC izakiramo Gasogi United. Saa 18h00' hazakurikiraho umukino APR FC izakiramo Bugesera FC.

Indi mikino yari tariki ya 11 Ukwakira i Rubavu aho Marines na Etincelles zose zakirira kuri iStade Umuganda ari bwo zari zihafite imikino kandi zose zigomba kwakira.

Byabaye ngombwa ko umukino wo Etincelles FC izakiramo Musanze FC uzanwa tariki ya 10 Ukwakira n'aho uwa Marines FC na AS Kigali uguma tariki ya 11 Ukwakira.

Gahunda y'umunsi wa 6

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023

Gorilla FC vs Gasogi United
APR FC vs Bugesera FC
Etincelles vs Musanze FC
Mukura VS vs Sunrise FC

Ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023

Marines FC vs AS Kigali
Amagaju FC vs Kiyovu Sports
Police FC vs Muhazi United
Rayon Sports vs Etoile del'Est



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-ku-ngengabihe-ya-shampiyona

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)