20 batsindiye guhagararira Iburasirazuba ku munsi wa nyuma wa shampiyona ya 'Kung Fu Wushu' (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Nyagatare mu Ntara y'Iburasirazuba, habereye ijonjora ry'umunsi wa kane wa shampiyona isoza umwaka muri Kung Fu Wushu (Rwanda Kung Fu Wushu Shampionship 2023 Edition)

Nyuma yo gusoza amajonjora mu Ntara zitandukanye nk'Iburengerazuba,Intara y'Amajyepfo ndetse n'Umujyi wa Kigali, hari hatahiwe Intara y'Iburasirazuba mu gushaka abazahagararira iyi Ntara mu mikino ya nyuma isoza umwaka w'imikino muri Kung Fu Wushu.

Ni irushanwa ryabaye ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira 2023, rikaba ryabereye kuri stade y'Akarere ka Nyagatare aho ryahuje amakipe 4 yo muntara y'Iburasirazuba ari yo; Lion Kung Fu Wushu Nyagatare Club, Balack Scorpion Kayonza, Black Eagle Ngoma na Eastern Tigers Rwamagana.

Muri rusange ryitabiriwe n'abakinnyi 35 harimo abahungu 33 n'abakobwa 2.

Abarushanyijwe bahatanye mu byiciro 2 ari byo; TAOLU Ibizwi nko kwerekana ama tekiniki y'uyu mukino na SANDA ibizwi nko kurwana. Abarushanijwe muri TAOLU bakaba bari 25 mu gihe muri SANDA bari 10.

Muri SANDA hatsinze abakinnyi 5 ari bo;

1. Niyireba Zacharie 60kg
2. Muvunyi Emmanuel 66kg
3. Kandanga Alphonse 65kg
4. Rusagara Emmanuel 59 kg
5. Mugabe Gerald 74kg

Muri TAOLU hatsinze abakinnyi 15 harimo abahungu 13n'abakobwa 2;

1. Ibyikora Egide
2. Bizimana j deDieu
3. Manzi Cyubahiro
4. Niyoyita Islael
5. Mizero Samuel
6. Nkomejegusenga Simon
7. Iradukunda Evode
8. Rutabagisha William
9. Umuhire Belyse
10. Kwihangana Thierry
11. Ishimwe Zulfat
12. Uwizeyimana Abdoul
13. Niyonizigiye Yasiri
14. Rukundo Gizo Passifique
15. Byiringiro Kevin

Tariki ya 05 Ugushyingo aya marushanwa azakomereza mu Ntara y'Amajyaruguru, akazabera mu Karere ka Gicumbi.

Imikino yo gusoza shampiyona y'igihugu muri uyu mukino biteganyijwe ko izabera i Kigali tariki ya 12 Ugushyingo uyu mwaka, hakazahurizwa hamwe abitwaye neza mu mikino y'amajonjora yibanze iyi mikino ikazabera ku kibuga cya STECOL.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/20-batsindiye-guhagararira-iburasirazuba-ku-munsi-wa-nyuma-wa-shampiyona-ya-kung-fu-wushu-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)