Impamvu ni uko hagenewe abagwizatunga ku buryo nta muntu wishakisha baba bahashaka. Niko bigenda uyu munsi kuko itike ya make ni 100,000 Fbu, iya menshi ni miliyoni 10 Fbu ukarya ukanywa kugeza utashye. Ingo Live Band igizwe na Wallace, Kolly Da Magic, Chance, Kakkelly, Ardene nibo bari bucurangire The Ben

Eden Garden ikora ku Kiyaga cya Tanganyika

InyaRwanda yahazindukiye ireba umwuka uhari kugira ngo ibabwire uko byifashe mbere y'umusangiro wa The Ben n'abafana be uba ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023. Ubusanzwe icyo kunywa cya make kigura 5000 Fbu, ariko uyu munsi yikubye kabiri kubera ko haba haje abafite menshi yo kwidagadura.

Uwasohokeye kuri Eden Garden aba yicaye kuri Tanganyika

Kuri Tanganyika habereye ifoto

Abagize Ingo Live Band iza gucurangira The Ben 

Ingo Live Band iri kuri Eden Garden aho baje kugerageza ibyuma

Uyu ni umwe mu bagize Ingo Live Band, araza kuririmbana na The Ben indirimbo yitwa "Ntacyadutanya", ya The Ben na Priscila

Ag Promoter na Sky2 bamaze kugera kuri Eden Garden

Ag Promoter amaze iminsi i Bujumbura

Dieudonne Murenzi, gafotozi wa InyaRwanda

Habereye kurira amafaranga!










Hateye amabengeza!
AMAFOTO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda