"Kariya ka nyama kazarikora pe!": Umukambwe w'imyaka 84 yishe umugore we w'imyaka 75 amuziza kwanga ko baryamana ngo yiterere akabariro - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Kariya ka nyama kazarikora pe!': Umukambwe w'imyaka 84 y'amavuko yishe umugore we w'imyaka 75 amuziza ko yanze ko baryamana ngo yiterere akabariro

Muzehe Gabriel Ahuwa w'imyaka 84 y'amavuko wo muri Nigeria yishe umugore we bashakanye amuziza ko yanze ko batera akabariro gusa uyu musaza avuga ko icyamuteye uyu mujinya w'umurandura nzuzi ar'uko yari afite amakuru y'uko umugore we hari abayobozi bo mu itorero bamurongora ariko we yamusaba akamwima.

Uyu musaza wishe umugore we amuziza ko yaryamanaga na bamwe mu bayobozi bo mu itorero yasengeragamo ariko we yakwifuza gutera akabariro akamwima ubu yamaze gufatwa na Polisi aho akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi nk'uko byemejwe n'umuvugizi wa polisi muri Leta ya Edo SP Chid Nwabuzor.

Muzehe Gabriel Ahuwa w'imyaka 84 umugore we yishe yari afite imyaka 75 nk'uko byavuzwe haruguru we n'umugore we bakaba bari bafitanye abana barindwi.

 



Source : https://yegob.rw/iyi-nyama-izarikora-pe-umukambwe-wimyaka-84-yishe-umugore-we-amuziza-kwanga-ko-baryamana-bakikorera-ibintu-yamushakiye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)