Chairman wa APR FC na Perezida Mvukiyehe Juvenal wa Kiyovu Sports Ltd baramukijwe inshingano zo kuyobora Premier League - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'inama yahuje abayobozi b'amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere n'ubuyobozi bw'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Ferwafa, umuyobozi wa APR FC, Lt Col Richard Karasira na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd bagiriwe icyizere cyo kuba mu buyobozi bw'icyitwa Rwanda Premier League Board.

Kuri uyu wa Kabiri, hateranye inama y'abayobozi b'amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere, bahita banitoramo batanu baziyongeraho abandi bo mu Cyiciro cya Kabiri kugira ngo buzure 13 nk'uko biteganyijwe.

Abatowe kuri uyu munsi, ni Lt Col Richard Karasira, Hadji Mudaheranwa Yussuf uyobora Gorilla FC, Rtd Capt Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, Gahigi Jean Claude uyobora Bugesera FC na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Ltd.

Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga, aboyobora amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri, na bo bazahura bakitoramo abandi bazuzuza abantu 13 muri rusange bazaba bagize Rwanda Premier League Board.

Mu nteko rusange y'abanyamuryango ba Ferwafa iheruka yabaye tariki 24 Kamena 2023, yemeje ko hagomba kubaho League izigenga ariko ikazatangira iterwa inkunga n'ubuyobozi bw'iri shyirahamwe kugira ngo ibanze yisuganye.



Source : https://yegob.rw/chairman-wa-apr-fc-na-perezida-mvukiyehe-juvenal-wa-kiyovu-sports-ltd-baramukijwe-inshingano-zo-kuyobora-premier-league/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)