Trump yahize kurangiza intambara ya Ukraine n'Uburusiya mu munsi umwe (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Trump avuga ko kandi mu gihe yagaruka kuri iyo ntebe y'ubutegetsi bw'Amerika yabonera umuti ikibazo cy'intambara ya Ukraine n'Uburusiya mu masaha 24 gusa.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n'itangazamakuru cyaciye kuri Televiziyo ya CNN ,cyatunguranye kuko imyitwarire nk'iyi nti yakunze ku muranga kuva yava ku butegetsi.

Ku bibazo yabajijwe, Trump yaranze kuvuga nimba Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya akora ibyaha byo mu ntambara, akavuga ko iki kibazo 'kizaganirwaho nyuma'.

Ati: "Uvuze ko akora ibyaha byo mu ntambara, aha byagorana kugera ku kumvikana ngo intambara irangire'.

Kubwa Trump, Perezida Putin yakoze ikosa rikomeye ryo gutera Ukraine ariko yanze kugaragaza aho ahagaze kuwo yifuza ko yatsinda intambara.

Ati: "Sintekereza kubyo gutsinda cyangwa gutsindwa, njye ntekereza ku buryo iyi ntambara yarangira mu mahoro'.

"Abantu barapfa, abanya-Ukraine n'Abarusiya. Nshaka ko bahagarika gupfa, kandi nzabikora mu masaha 24.

"Ikosa [rya Putin] ni uko yateye kiriya gihugu. Ntabyo yari gukora iyo mba nari umukuru w'igihugu'.

Ubushakashatsi bwerekana ko Abarepubulika badashimishijwe n'imfashanyo y'intambara Amerika iha Ukraine bakomeza kwiyongera.

Abari bitabiriye iki kiganiro bakomeje gukomera amashyi menshi cyane Trump ku bintu byose yagenda ga avuga kuri Ukraine.

Mu gihe bamwe mu bategetsi b'Abarepubulika n'ubutegetsi bwa Biden bashobora kwemera gukomeza gufasha Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, bigenda bigaragara neza ko manda ya kabiri ya Trump nk'umukuru w'igihugu yazana impinduka zikomeye muri poritike y' Amerika.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/trump-yahize-kurangiza-intambara-ya-ukraine-n-uburusiya-mu-munsi-umwe-aramutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)