Bari kuhasiga ubuzima: Abakinnyi ba FC Barcelona bakijijwe n'amaguru nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espane yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona ya Espane yitwa La Liga yari imaze igihe idakozaho imitwe y'intoki gusa ibyishimo byabo byaburijwemo n'abafana b'ikipe ya Espanol.

Ubwo umukino wahuzaga ikipe ya FC Barcelona n'ikipe ya RCD Espanol warangiraga ikipe ya Barcelona inyagiye iyi kipe ibitego 4-2 abakinnyi bafatanye urunana maze bishimira igikombe begukanye cya 27 mu mateka ya FC Barcelona gusa ibi ntabwo byakwiriwe neza n'abafana b'ikipe ya Espanol.

Ubwo aba bakinnyi babyinaga intsinzi ku kibuga cya Espanol basanzwe ari abakeba n'ubwo bidakuzwe kuvugwa cyane abafana bayo ntibabyihanganiye kuko umujinya wabarenze maze bakirara mu kibuga batangira kwataka abakinnyi ba Barcelona n'uko nabo babonye ko bikaze amaguru baya bangira ingata bariruka.



Source : https://yegob.rw/bari-kuhasiga-ubuzima-abakinnyi-ba-fc-barcelona-bakijijwe-namaguru-nyuma-yo-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)