Amayobera ku rupfu rw'umunyeshuri w'imyaka 12 wo muri Ecole des Sciences de Musanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo munyeshuri wigaga mu wa mbere w'amashuri yisumbuye witwa Umuhire Ange Cécile, yapfuye mu mpera z'icyumweru gishize. Amakuru avuga ko yarwaye ariko yasaba uruhushya rwo gutaha kugira ngo ajye kwivuza, akarwimwa.

Binavugwa ko urupfu rwe rutahise rumenyekana ako kanya, ahubwo ko ubuyobozi bw'ikigo bwabimenye ko yashizemo umwuka hashize amasaha atatu bibaye.

Umuyobozi wa Ecole des Science de Musanze, Padiri Nikwigize Florent, yabwiye IGIHE ko Umuhire yapfuye urupfu rutunguranye.

Yavuze ko ku wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2023, Umuhire yagiye ku ivuriro ryigenga riri mu mujyi wa Musanze ryitwa Prominibus yivuza ijisho ariko akaba yaravugaga ko ababara umutwe.

Padiri Nikwigize atii ' mu masaha ya saa tanu yari yagarutse'.

Yakomeje agira ati 'Kuwa Gatanu nijoro nka Saa 20:45, nagiye kumureba n'undi bari kumwe mu ivuriro ry'ikigo, mubaza uko ameze ambwira ko ijisho ryakize ariko umutwe ukimurya. Ni ibyo naherutse.'

Nyuma yakiriye amakuru ko uyu mwana yitabye Imana kandi nabwo ngo yabibwiwe n'Umuforomo wo ku Bitaro bya Ruhengeri.

Padiri Nikwigize yavuze ko andi makuru ajyanye n'urupfu rw'uyu munyeshuri, yayamenye nyuma y'uko yitabye Imana. Ngo yabwiwe ko ku wa Gatanu nijoro, Umuhire yararanye na mukuru we wiga mu mwaka wa Kane.

Bigeze nijoro, ngo arakomerezwa, uwo muvandimwe we yitabaza Animatrice unashinzwe abarwayi, ahageze asanga ameze neza, abasaba kuryama. Bajya gutabaza animatrice, ngo ni uko Umuhire yari amaze kwitura hasi.

Ngo uwo muyobozi ushinzwe imyitwarire mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, yahamagaye iwabo w'umunyeshuri ababaza niba asanzwe arwara ubwo burwayi bwo kwitura hasi.

Padiri Nikwigize arakomeza ati ' Njye ubwo mu gitondo nari nagiye gusoma misa ariko nta makuru yo kwitura hasi nijoro nari mfite. Noneho umuryango we utuye hano hafi waje kumureba usanga ameze nabi bamushyira mu modoka bamujyana ku bitaro [bikuru bya Ruhengeri].'

'Mvuye mu misa, umuforomo wo kuri ibyo bitaro ufite umwana hano yahise ampamagara ambwira ko umunyeshuri yitabye Imana ko bamugejeje ku bitaro yagagaye. Ni inkuru ibabaje haba ku muryango we ndetse n'ikigo ariko igoye gusobanura.'

Padiri Nikwigize yavuze ko iperereza ry' abaganga ndetse n'inzego z'umutekano aribyo bizagaragaza icyishe uyu munyeshuri.

Ababyeyi be bari batanze itangazo ko uwo munyeshuri ashyingurwa kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023 ariko 'kimwe mu byatumye bihinduka ni uko bagomba kumupima bakamenya icyo yazize'.

Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye IGIHE ko kuri ubu RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyateye urupfu rwa Umuhire.

Yavuze ko Animatrice witwa Nyiramugisha Jeanne usanzwe ari umuforomo muri Ecole des Sciences de Musanze, yatawe muri yombi ndetse afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze mu gihe iperereza rigikomeje.

Urupfu rwa Umuhire Ange Cécile wari ufite imyaka 12 rukomeje guteza urujijo
Amayobera ku rupfu rw'umunyeshuri wo muri Ecole des Sciences de Musanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amayobera-ku-rupfu-rw-umunyeshuri-w-imyaka-12-wo-muri-ecole-des-sciences-de

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)