Agezweho kano kanya kuri cya gikombe cyiri kwirukwaho n'amakipe yose yitwa ngo arakomeye mu Rwanda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umupira w'Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Amahoro, izakinirwa kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro, rigeze muri ½ mu mikino yo kwishyura izakinwa ku wa Gatandatu no ku Cyumweru tariki 13 na 14 Gicurasi 2023 kuri Kigali Péle Stadium.

Mu wego rwo kwegereza umupira w'amaguru abakunzi ba wo, Ferwafa yatangaje ko umukino wa nyuma n'uwo guhatanira umwanya wa Gatatu, izabera kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye tariki 3 Kamena 2023.

Muri kimwe cya Kabiri harimo ikipe ya APR FC, KIYOVU SPORTS, RAYON SPORTS na MUKURA VS.



Source : https://yegob.rw/agezweho-kano-kanya-kuri-cya-gikombe-cyiri-kwirukwaho-namakipe-yose-yitwa-ngo-arakomeye-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)