Lilly wavuzwe mu rukundo n'abakinnyi nka Rwatubyaye na Karera biravugwa ko atwitiye umunyezamu wa Police FC basigaye bakundana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Liliane wamaye nka Lilly ku mbuga nkoranyambaga urukundo rugeze kure n'umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu aho banitegura kwibaruka.

Amakuru avuga ko aba bombi basigaye banabana mu nzu imwe aho ndetse uyu mukobwa atwitiye uyu munyezamu wa mbere w'ikipe ya Police FC.

Urukundo rw'aba bombi rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2023 aho batangiraga gusangiza ababakurikira amashusho bagiranye ibihe byiza.

Ndetse uyu munyezamu aherutse kubyemeza abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 aho yavuze ko Liliane ari umugore we.

Mu Kwakira 2022 uyu mukobwa yashyize hanze amashusho yishimanye na Karera Hassan ku isabukuru ye y'amavuko ndetse ayo mashusho agaherekezwa n'amagambo agira ati "umuhungu wagize isabukuru, ntidushaka abadutesha umutwe."

Icyo gihe byavuzwe ko ari mu rukundo n'uyu mukobwa aho yanashinjwe gusenya urugo rwa Karera Hassan na Umutoni Diane babanaga muri Finland.

Nyuma y'ukwezi kumwe, mu Gushyingo 2022 Lilly yongeye kurikoroza ashyira hanze amashusho ya Rwatubyaye Abdul barimo basomana maze aherekezwa n'amagambo agira ati "I miss my baby".

Nyuma yo kuzenguruka muri abo bakinnyi bose, Lilly byaje kurangira yegukanywe n'umunyezamu wa Police FC, Kwizera Janvier.

Urukundo rwa bo rwafashe indi ntera
Lilly biravugwa ko anatwitiye Rihungu
Yemeje ko Lilly ari umugore we



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/lilly-wavuzwe-mu-rukundo-n-abakinnyi-nka-rwatubyaye-na-karera-biravugwa-ko-atwitiye-umunyezamu-wa-police-fc-basigaye-bakundana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)