Kwibuka 29: Imvano yindirimbo Umunsi avuka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye mu kuririmba indirimbo zikomeza imitima y'abanyarwanda barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, ndetse no gusana imitima ibabaye kubw'amateka yaranze Igihugu cy'u Rwanda, yagarutse ahavuye igitekerezo cyo kwandika no kuririmba iyi ndirimbo 'umunsi avuka'.

'Umunsi avuka' ni indirimbo yanditswe na Munyanshoza, bivuye ku kiganiro yagiranye n'umuntu baganiriye. Ubwo yaganiraga n'uwo muntu, yamubwiye ko akiri muto agize imyaka 4 ntabwo yabonaga sekuru, nyirakuru, ndetse na papa we.

Ubwo yabaza umubyeyi aho abo bantu atabona bagiye, ntibahise bamubwira kuko babonaga akiri muto. Aje gukura yaje kubwirwa n'umubyeyi ko sekuru na nyirakuru bishwe mu 1959, hanyuma ise umubyara akicwa 1975 ubwo MRND yari imaze kujyaho.

Ubwo umubyeyi yamubwiraga uko bishe umubyeyi we, yamubwiye ko bamukubise kugera igihe ahwereye agashiramo umwuka. Akimara gusobanukirwa amateka no gutotezwa kw'Abatutsi, yatangiye kujya nawe ahigwa bukware.

Uwo mwana yakuze atotezwa kuko uko yakuraga, yagendaga amenya ukuri ndetse yaje kujya mu nkotanyi gufatanya n'abandi kubohora igihugu. Aya mateka y'uyu mwana mu ndirimbo avuga ko Igihugu kimaze kubohorwa yagarutse ku matongo, asanga n'abari barasigaye nabo barabishe.

Ubwo yaganiraga na bamwe barokotse, bagiye bamwereka aho bamwe mu bavandimwe baguye, uko babishe. Amaze kubona ko bamaze abe bose yasanze nta kindi afite gukora, uretse guhora yibuka abe ndetse no kubaka Igihugu cye.

Munyanshoza Dieudonné wamenyekanye ku izina rya 'Mibirizi' amaze igihe kirekire akora indirimbo zihumuriza imitima y'abanyarwanda, ndetse agaruka ku mateka ya bamwe bishwe ndetse atanga ihumure ku banyarwanda bifuza kugira icyerekezo kizima no kubaka urwababyaye.


Munyanshoza Dieudonné yahisemo guhora aha agaciro Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, ndetse agakorera urwamubyaye

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'UMUNSI AVUKA' YA MUNYANSHOZA

">
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127943/kwibuka-29-imvano-yindirimbo-umunsi-avuka-ya-munyanshoza-127943.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)