Uganda: Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda nta kamaro ifite – Madame Miria Matembe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwahoze ari ministre w'uburere mboneragihugu n'umudepite mu nteko ishinga amategeko mu nteko ya Uganda, madame Miria Matembe yavuze ko inteko ishinga amategeko bafite uyu munsi ari urwego rudafite imbaraga kuko ruyobowe n'umuntu udasobanukiwe n'imiyoborere.

Miria Matembe avuga ko bitumvikana uko inteko ishinga amategeko yaba ikora neza igatera ikizere minisitiri nka Namuganza, none akaba akitabirira imirimo ye bisanzwe nk'aho nta cyabaye.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko Miria Matembe, yavuze ko nta nteko abona iyobowe na Anita Among, kuko ikorerwamo cyane kandi atari ko byakabaye bigenda.

Madame Miria Matembe, avuga ko inteko ishinga amategeko ya Uganda nta kamaro ifite, ndetse iyo ashimangira ko ari urwego rwa leta rutagira imbaraga, avuga ko mu gihe cye ari umudepite birukanye ba minisitiri Sam Kuteesa na Jim Muhwezi.

Matembe uzwiho kuvuga ikimuri ku mutima, avuga ko aba bategetsi bari bakomeye nubwo Perezida Museveni yabagaruye mu butegetsi, ariko nibura barabashyiguye, bitandukanye n'uko batereye ikizere Namuganza, akaba akicara ku ntebe ya mbere mu nteko ishinga amategeko.

Ikigaragaza imbaraga nke z'inteko ishinga amategeko ni uko ubu ngo bategereje ko Perezida Museveni we ubwe azamwiyirukanira bakabaye barabikoze bakamuha raporo.

Ubwo Anita Among yatorerwaga gutegeka inteko ishinga amategeko, abanyapolitiki batarya indimi muri Uganda bavuze ko iyi manda uru rwego ruzaba rwiyoboye.

 Miria Matembe avuga ko akajagari ko kwiba amabati yagenewe abakene ba Karamoja kanavugwamo Perezida w'abadepite na minisitiri w'intebe, ari urugero ko abagore ba Uganda batazi gufata amahirwe abagenerwa mu ntok,i kuko batazi icyo bashaka.

The post <strong>Uganda: Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda nta kamaro ifite â€"</strong> <strong>Madame Miria Matembe</strong> appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/03/14/uganda-inteko-ishinga-amategeko-ya-uganda-nta-kamaro-ifite-madame-miria-matembe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uganda-inteko-ishinga-amategeko-ya-uganda-nta-kamaro-ifite-madame-miria-matembe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)