Perezida Macron yasabye Abanyekongo kureka gushinja ibibazo byabo amahanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Emmanuel Macron yasabye Abanye-Congo, guhagarika gushinja amahanga ibitagenda neza mu gihugu cyabo, yewe akarengaho agacisha bugufi Tshisekedi wasabiraga ibihano u Rwanda akamwibutsa ko uburyo yageze ku butegetsi buzwi.

Macron yakomereje uruzinduko rwe muri Afurika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuva muri Gabon no muri Congo Brazaville. Kuri uyu wa Gatandatu, yageze i Kinshasa, yakirwa na Minisitiri w'Intebe, Sama Lukonde, nyuma yo guhura na Tshisekedi ndetse bakagirana ikiganiro n'abanyamakuru.

Ubwo cyatangiraga, mu magambo ya mbere ya Tshisekedi, harimo ingingo ijyanye n'uko igihugu cye cyatewe n'u Rwanda mu rugamba rudasobanutse. Abanyamakuru bo muri Congo nabo bari muri uwo murongo, babaza Macron impamvu igihugu cye kidafatira ibihano u Rwanda.

Umunyamakuru wa Radio Okapi yabwiye Macron ko FDLR yinjiye muri Congo kubera uruhare rw'u Bufaransa nyuma y'uko abagize uyu mutwe bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda. Yakomeje avuga ko ubu, uwo mutwe ngo umaze kwica Abanye-Congo barenga miliyoni 10.

Ati 'Ni mwe mwabinjije, ni iki muteganya gukora kuri icyo kibazo cy'umutekano muke mwateje mu Burasirazuba bwa Congo?'

Macron mu kumusubiza, yavuze ko yiteguye gufungura amadosiye yose y'amateka y'ibyabaye nk'uko yabikoze ku mateka y'u Rwanda, ati 'Niba ari icyifuzo cya Perezida Tshisekedi, niteguye gushyiraho komisiyo yigenga y'abanyamateka igomba kugaragaza uruhare rwa buri wese.'

Yabwiye Abanye-Congo ko guhera mu 1994, imitwe myinshi yitwaje intwaro yavutse muri Congo, ikigarurira umutungo kamere w'igihugu ndetse igahungabanya umutekano.

Ati ' Kuva mu 1994, ntabwo ari ikosa ry'u Bufaransa, mumbabarire kubivuga gutyo, mwananiwe kurengera ubusugire bw'igihugu cyanyu. Yaba mu buryo bwa gisirikare, mu bijyanye n'umutekano, mu miyoborere, uko ni ukuri. Ntabwo mukwiriye kujya gushaka abo mushinja bo hanze kuri iyo ngingo.'

Macron yabwiye Abanye-Congo ko yemera ko ukuri kw'amateka kujya hanze, ariko ababwira 'OYA' ku kuba bikoreza umutwaro ibibazo byabo u Bufaransa, avuga ko ahubwo igikwiriye ari ukureba uruhare rwa buri wese, harimo n'urwa Congo ubwayo hamwe n'ibindi bihugu byo mu karere.

Yavuze ko mu gihe Congo yaba ifite igisirikare gikomeye, kigaharanira ko amahoro agaruka mu bice byose by'igihugu, hakimakazwa ubutabera ku buryo abakoze ibyaha babiryozwa, u Bufaransa buzayiba inyuma. Ati 'Ibyo byumvikane neza'.

Macron yakomeje agira ati 'Ibi byiyongeraho umukoro wo kurwanya iterabwoba. ADF ni umutwe w'iterabwoba uri ku butaka bwanyu uhungabanya umutekano ushobora guteza ibibazo bikomeye muri Afurika, iyo mitwe igendera ku matwara ya Islam ikwiriye kurwanywa kuko ni ikibazo cy'umutekano w'igihugu.'

Ku bijyanye n'umutwe wa M23, yavuze ko u Bufaransa bwafashe uruhande ruzwi kandi rusobanutse kuko 'bwamaganye ibikorwa bya M23 n'abayifasha' ndetse ko buri ruhande rukwiriye kubazwa uruhare rwarwo harimo n'u Rwanda. Yagaragaje ko akarere kafashe uruhande rusobanutse rujyanye n'ibiganiro.

Ati 'Dufite amahirwe yo gukemura ikibazo cya M23 mu gihe ibyemejwe bishyizwe mu bikorwa.'

Ku kibazo cya FDLR, Macron yavuze ko uyu munsi mu gukemura ikibazo cy'umutwe wa FDLR umaze imyaka myinshi, abantu bakwiriye gukurikiza ibyemejwe i Luanda.

Yavuze ko abazabangamira iyi gahunda bazagaragara kuko hari abagenzuzi bigenga bashyizweho mu kureba iyubahirizwa ry'imyanzuro ya Luanda.

Ati 'Abazabangamira iyo gahunda bazi neza ko bazafatirwa ibihano.'

Imyanzuro ya Luanda isaba ko umutwe wa FDLR ushyira intwaro hasi, ariko kuva wafatwa, uyu mutwe wakomeje imikoranire yawo n'Ingabo za FARDC ndetse na Raporo ya Loni iherutse kubigaragaza ko FDLR na FARDC bimitse imikoranire.

Tshisekedi yavuze ko RDC ishimira u Bufaransa n'u Burayi ku bufasha bwahaye igihugu cye mu kwita ku bavanywe mu byabo n'intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ariko avuga ko hari ibindi bikorwa bikwiriye kubuherekeza.

Muri ibyo yavuze ko M23 ikwiriye kuvanwa mu bice byose irimo, hanyuma abaturage bagafashwa gusubira mu ngo zabo. Ibyo mu gihe ngo bizaba bikozwe, bizafasha Komisiyo y'Amatora kugeza imashini zifashishwa mu gutora no gufungura ibilo byayo kugira ngo abaturage bitorere abayobozi.

Yavuze ko mu Burengerazuba bw'igihugu ibikorwa byo ibikorwa byo gutegura amatora byakozwe neza, ubu biri gukorwa rwagati mu gihugu no mu Burasirazuba.

Ati 'Ikibazo gikomeye kiri mu bice birimo umutekano muke aho dukeneye ko amahoro agaruka kugira ngo tubashe gukomeza gahunda z'amatora. Bitari ibyo, dushobora kwisanga habayeho ugukererwa mu buryo bugaragara ku buryo byagira ingaruka ku itariki y'amatora.'

Tshisekedi yavuze ku bijyanye n'ibihano asabira u Rwanda, avuga ko rukomeje gusahura igihugu cye, asaba Macron ko agaragaza aho ahagaze. Abari bateraniye mu cyumba bose bahise bamuha amashyi menshi y'urufaya yamaze hafi umunota wose.

Macron yahise afata ijambo amusubiza ati 'Ndagira ngo mvuge mu buryo busobanutse ko nasobanuye uruhande rw'u Bufaransa, twatanze umusanzu wacu mu bufasha bw'ibijyanye no kwita ku bantu ndetse n'ibijyanye na politilki.'

'Ariko ntabwo ari u Bufaransa buzazana igisubizo. Ibi ndabivuga nshize amanga [...] nabwiye Perezida [Tshisekedi] ko nshigikiye gahunda zashyizweho, ko mfitiye icyizere Perezida Lourenço [umuhuza mu bibazo by'u Rwanda na RDC] kandi nizera bitazagera ah'ibihano kuko twizera ko inzira yashyizweho izaba yubahirijwe kandi nibwira ko mwese muri iki cyumba ni cyo mwahitamo.'

Yakomeje agira ati '[Kubahiriza ibyagenwe] Kuko ni cyo kizakumira intambara, umutekano ukagaruka.'

Macron yavuze ko gahunda y'u Bufaransa yo kwivanga muri politiki ya Afurika yarangiye ahubwo igishyizwe imbere ari politiki y'ukuri iganisha ahazaza.

IVOMO: IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-macron-yasabye-abanyekongo-kureka-gushinja-ibibazo-byabo-amahanga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)