Nijeriya: Bari gufunga ufashwe arya mu masaha yo kwiyiriza (Ramadan) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igipolisi cya kisilamu mu majyaruguru ya Nijeriya muri leta ya Kano cyaburiye abayisilamu bari gukandangira amahame y'idini mu kwezi gutagatifu kwa Ramadhan, harimo "kurya mu ruhame".

Ubutumwa urwego rw'igipolisi cya Islama ruzwi nka Hisbah Board,rwaburiye abari kwishora mu ngeso mbi n'abandi baturage muri uku kwezi gutagatifu ko bazahanwa.

Mu magambo ye, umuyobozi mukuru w'inama y'ubutegetsi bw'urwo rwego, Harun Ibin-Sina, yagize ati: "Bamwe mu rubyiruko barya mu ruhame mu gihe cyo kwiyiriza ubusa nabo ntibazihangnirwa."

Bwana Ibin-Sina yavuze ko urwego rw'igipolisi cy'Idini cyohereje abapolisi ku misigiti yose muri Nijeriya kugira ngo bacunge umutekano mu gihe cyo kwiyiriza ubusa cyatangiye kuri uyu wa kane.

Ubuyobozi bwa Hisbah bukomeza amategeko ya kisilamu muri Kano, nk'umugi mu nini wiganjemo abayisilamu mu gihugu.

BBC



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/nijeriya-bari-gufunga-ufashwe-arya-mu-masaha-yo-kwiyiriza-ramadan

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)