Minani was Kiyovu Sports yasabye imbabazi nyuma yo kwemera ko yarya ingurube ari umuyisilamu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'abafana b'ikipe ya Kiyovu Sport, Minani Hemed, yasabye imbabazi abo bahuje imyemerere ya kiyisilamu n'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda nyuma yo guhiga ko Rayon Sports nitwara igikombe cya Shampiyona azarira ikiro cy'ingurube muri Studio ya Radiyo Fine FM.

Uyu muhigo wo kuzarya ikiro cy'ingurube, Minani Hemedi, yawuhize abinyujije mu kiganiro cy'imikino cy'urukiko rw'ubujurire kinyura kuri Fine Fm.

Aya magambo ntiyashimishije abayisilamu bahuje ukwemera na Minani Hemed, cyane ko ingurube iziririjwe mu idini ya Islam.

Ibi byatumye abamenyi mu idini ya Islamu (Aba-Sheikh) bahamagara Hemed Minani, bamusaba gusaba imbabazi abo bahuje imyemerere bitewe n'uwomuhigo yari amaze guhiga.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Minani yavuze ko yahisemo gusaba imbabazi abo badahuje ukwemera nyuma y'uko abamenyi mu idini ya Islam babimusabye.

Yagize ati 'Nyuma y'ikiganiro cya siporo cyatambutse ejo hashize kuwa Gatanu mu rukiko rw'ubujurire, aho nahize umuhigo utarashimishije abo duhuje imyemerere y'idini ya islam, nyuma y'uko abamenyi bamwe mu ba-sheikh bangiriye inama yo kwicuza ku muhigo natangaje, cyane ko unyuranye n'imyemerere yacu, mfashe uyu mwanya ngo mbisabire imbabazi haba ku Mana n'abantu.'

Minani Hemed yakomeje asaba imbabazi abo bahuje ukwemera n'abandi uyu muhigo utashimishije kuko ngo nta kindi kintu yari agamije uretse kumvikanisha ko Rayon Sport itatwara igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda y'uyu mwaka.

Uyu muhigo yawutangaje mu gihe APR FC ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda n'amanota 43 mu gihe Rayon Spor iri ku mwanya wa Kabiri n'amanota 42 igakurikirwa na Kiyovu iri ku mwanya wa Gatatu n'amanota 41.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/minani-was-kiyovu-sports-yasabye-imbabazi-nyuma-yo-kwemera-ko-yarya-ingurube

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)