Jimmy Gatete muri bakapiteni 8 bazakinira igi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Ishyirahamwe ry'abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE (Féderation Internationale de Football Vétéran) ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023, mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye kuri Kaminuza ya Kepler ishami rya Kigali.

Abakapiteni 8 batangajwe ni: Umunya-Espanye Gaizka Mendieta, Umunya-Cameroun, Patrick Mboma, Umunya-Canada Charmaine Elizabeth Hooper, Umufaransa, Robert Pires, Umunya-Brazil, Maicon Douglas, Wael Kamel Gomaa El Hawty ukomoka mu Misiri, Tsuneyasu wo mu Buyapani na Jimmy Gatete.

Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru [Veteran Clubs World Championship-VCWC] kizitabirwa n'amakipe umunani (8) arimo abiri yo muri Amerika y'Epfo na Ruguru, atatu yo muri Afurika, abiri yo mu Burayi na Asia na Oceania aho bazaba bafitemo ikipe imwe imwe.

Iyi mikino izabera mu Rwanda kuva ku wa 10 Gicurasi kugeza ku wa 20 Gicurasi 2024, aho izitabirwa n'abakinnyi barenga 150 bo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Ibi bikorwa bizarangwa n'amarushanwa hagati y'amakipe azatoranywa na ba kapiteni bamaze gutangazwa, ariko kandi biri mu murongo wo guteza imbere umupira w'amaguru no kuzamura impano z'abakiri bato muri uyu mwuga.

Iyi mikino izatabirwa n'abo mu Burengerazuba bw'Afurika no hagati, Uburasirazuba n'Amajyepfo y'Afurika, Amajyaruguru n'igice cyo hagati ushyira uburasirazuba, Amajyaruguru n'Uburengerazuba bw'u Burayi, Uburasirazuba n'Amajyepfo y'u Burayi, Amerika y'Amajyepfo, Amajyaruguru y'Amerika ndetse na Asia ndetse na Oceania.

Ku wa 6 Gicurasi 2022, nibwo byatangajwe ko u Rwanda ruzakira igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho.

Icyo gihe, Siewe Fred uyobora Ishyirahamwe ry'Imikino y'Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE), yavuze ko yishimira ko uyu mushinga bawutekereje kandi biteguye kuwushyira mu bikorwa ari abanyafurika, anavuga ko u Rwanda ari igihugu kibikwiye kuba kigiye kwakira iri rushanwa.

Ati 'Ni iby'agaciro kuba turi i Kigali aka kanya, byari inzozi kuba twaza hano none turahari, u Rwanda ni igihugu kibikwiriye kuba cyakwakira uyu mushinga'.

Mboma uri mu bashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga yavuze ko yizeye ko u Rwanda binyuze mu banyarwanda bazatuma uyu mushinga w'igikombe cy'Isi ugenda neza, ariko by'umwihariko ashingiye ku cyizere afitiye Perezida Kagame w'u Rwanda kubera iterambere igihugu cyagezeho mu myaka mike.

Ni ubwa mbere igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho kizaba kibereye ku mugabane wa Afurika, kuko ibindi bikombe biheruka gukinwa byabereye ku mugabane w'i Burayi.


Jay Jay Okocha n'abandi bakanyujijeho baganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kepler

Iki kiganiro cyatanzwe n'abarimo Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada).

Basubizaga ibibazo by'abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kepler, abo muri UNILAK, Kaminuza ya Kigali n'abandi. Ibibazo byabo byibanze cyane ku ndangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko, icyo bakoze kugira ngo bagera ku ntsinzi, ibihe by'urwibutso bafite ku makipe banyuzemo, uko Arsenal ihagaze muri iki gihe n'ibindi.

Jay Jay Okacha yabajijwe niba inzira y'urugendo rwe rwo gukina umupira w'amaguru yari iharuye. Uyu munyabigwi mu mupira w'amaguru, yavuze ko atorohewe n'urugendo rwe. 

Kuko ubwo yari afite imyaka 17 y'amavuko ari bwo yavuye muri Nigeria ajaya mu Budage gukina no mu yandi makipe. Avuga ko atorohewe 'bitewe n'uko ururimi bavugaga rwari rutandukanye n'urwo nari nsanzwe nzi'.

Yavuze ko kandi yari agiye kure y'umuryango we n'inshuti bityo ko atorehewe no kuba muri ibi bihugu, ariko muri we yiyumvaga ko ashaka kugera kure no gukurikira inzozi ze.

Augustine Azuka Okocha [Jay-Jay Okocha] ati "Icyifuzo cyanjye cyo kugera ku ntsinzi cyari hejuru cyane kuri njye kurusha kuba nari kure yanjye n'ubwo buzima nari ndi kunyuramo."

Okocha wakiniye AC Milan yo mu Butaliyani avuga ko 'mu buzima bwose umuntu yerekejeho amaboko habamo ibyiza n'ibibi' ariko 'iyo ukomeje guhagarara kucyo ushaka ugera kure'.

Charmaine Elizabeth Hooper (Canada), uyu mugore yakiniye ikipe y'Igihugu cya Canada hagati ya 1986 na 2006. Ubu yujuje imyaka 55 y'amavuko, kuko yavutse ku wa 15 Mutarama 1986.

Yabajijwe icyamuteye imbaraga akinjira mu mukino w'umupira w'amaguru. Yavuze ko yiyemeje gukina umupira w'amaguru biturutse ku muvandimwe we nawe wakinaga uyu mukino. Avuga ko buri teka yakinaga ashaka kurenga 'urwego rwe (rw'umuvandimwe we)'.

Ati 'Numvaga nshaka kurenga intera agezeho. Buri gihe uko namubonaga numvaga nakora uko nshoboye kugira ngo mbashe kurenga aho we yageze."

Uyu mugore ureshya na 1.7m, avuga ko buri gihe yumvaga ko ibyo akora bigomba kuba umwuga 'bigatuma mporana n'imyitwarire myiza yamfashije kugera aho ndi uyu munsi'. 

Umunya-Nigeria Jay-Jay Okocha wagize ibihe byiza mu mupira w'amaguru, yavuze ko imyitwarire myiza (ikinyabupfura) ari wo musemburo wo kugera kure mu buzima 

Anthony Baffoe (Ghana- uri ibumoso) na Maicon Douglas (Brazil -uri iburyo)


Patrick M'Boma, rutahizamu wa Cameroun wayikiniye imikino 57 akayitsindira ibitego 33 [Ubanza ibumoso]


Charmaine Elizabeth Hooper wo muri Canada wakiniye amakipe atandukanye nka FK Donn, Lazio, Chicago Carbas, Atlanta Beat n'andi [Uri Uburyo] 

Geremi Njitap, umunya-Cameroun wakiniye amakipe arimo Real Madrid, Chelsea, Newcastle; yari myugariro yakinaga ku ruhande rw'iburyo 

Umuna-Senegal Khalilou Fadiga uri ibumoso na Gaizka Mendieta wo muri Espagne uri iburyo


Uhereye ibumoso: Anthony Baffoe (Ghana), Maicon Douglas (Brazil), Patrick Mboma (Cameroun), Geremi Njitap (Cameroun), Khalilou Fadiga (Senegal), Gaizka Mendieta (Spain), Robert Pires (France), Jay Jay Okocha (Nigeria) na Charmaine Elizabeth Hooper (Canada) 


Abanyeshuri bo muri Kaminuza zinyuranye bagiraniye ibiganiro n'abakanyujijeho mu mupira w'amaguru, hagarukwa ku kugira ikinyabupfura no guharanira kugera ku ntego 


Jimmy Gatete, ni umwe mu bakinnyi bakunzwe 'cyane' mu Rwanda mu myaka ishize

AMAFOTO: Renzaho Christophe-Rwandamagazine



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127178/jimmy-gatete-muri-bakapiteni-8-bazakinira-igikombe-cyisi-i-kigali-jay-jay-okocha-aganiriza-127178.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)