Iburengerazuba: Mu mezi abiri nta rugo ruzaba rudafite ubwiherero - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe kuri uyu wa 14 Werurwe 2023, ubwo hasozwaga umwiherero w'abayobozi b'iyi Ntara wari umaze iminsi ibiri ubera mu karere ka Karongi.

Uyu mwiherero witabiriwe n'abayobozi b'uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero n'ababungirije, abanyamabanga nshingwabikorwa b'uturere, abakozi n'abayobozi bo ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba.

Ni umwiherero ubaye nyuma y'iminsi mike, habaye inama y'igihugu y'umushyikirano yamurikiwemo uko uturere duhagaze mu mihigo.

Imibare igaragaza ko iyi Ntara iri hejuru mu kugira abana benshi barwara impiswi kuko bari kuri 18% mu gihe ku rwego rw'igihugu ari 14%.

Mu karere ka Nyabihu abana barwaye impiswi ni 24% naho Ngororero ni 22%.

Ugereranyije n'ubushakashatsi bwakoze muri 2014 na 2015 mu Ntara y'iburengerazuba impiswi ziyongereyeho 3% mu gihe ku rwego rw'igihugu ziyongereho 2%.

Ubwiyongere bw'indwara zikomoka ku mwanda zirimo n'impiswi nibwo bwatumye ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba bufata umwanzuro wo gukaza ingamba z'isuku by'umwihariko hubakwa ubwiherero mu ngo zitabufite no muzifite ubutujuje ibisabwa.

Guverineri w'Intara y'Iburengarazuba Habitegeko François yavuze ko kubaka ubwiherero atari ikibazo cyananirana kuko icyo bisaba ari ubushake no gukorana neza n'abafatanyabikorwa.

Ati 'Twihaye rero ayo mezi abiri, kugira ngo iki kibazo gitera n'ibindi bibazo byinshi tugikemure kuko urugo rutagira ubwiherero ruteza ibibazo no mu zindi ngo zibufite. Umwanda murabizi ko atari amahitamo yacu, niyo mpamvu twavuze ngo iki cyo kirihutirwa cyane n'ubwo n'ibindi byihutirwa'.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abaturage kugira ngo babigiremo uruhare.

Ati 'Umuturage udafite ubwiherero ikiba gikenewe ni ubukangurambaga kugira ngo na we uruhare rwe rugaragare muri ya gahunda yo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage harimo n'icyo kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa'.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke yabwiye IGIHE ko abaturage bari babaruye ko badafite ubwiherero bose bamaze gufashwa kubwubaka.

Ati 'Twebwe mu karere ka Nyamasheke abaturage badafite ubwiherero twari twabaruye, yaba abafite ubutameze neza, ubwo bwiherero bwose bwararangiye ku bufatanye n'urubyiruko rw'akarere ka Nyamasheke'.

Imibare yo mu 2020 igaragaza ko mu Rwanda ingo 72% ari zo zifite ubwiherero bwujuje ibisabwa, 25% zifite ubwiherero butujuje ibisabwa mu gihe ingo 3% nta bwiherero zigira.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburengerazuba-mu-mezi-abiri-nta-rugo-ruzaba-rudafite-ubwiherero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)