Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora nk'isaha ishaje - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Umukuru w'Igihugu yageneye abaturarwanda ubwo yasozaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ya 18 kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023.

Yabereye muri Kigali Convention Centre, yitabiriwe n'abarenga 1500 mu gihe abandi Banyarwanda bayikurikiye ndetse bakayitangamo ibitekerezo. Hari hateguwe ahantu hatandukanye mu Ntara zose z'Igihugu ndetse no muri Diaspora.

Perezida Kagame yavuze ko ibyaganiriwe muri iyi nama bikwiriye kuba umurongo ngenderwaho hakorwa impinduka zikenewe mu buzima bw'igihugu.

Perezida Kagame yakomoje ku nama z'urudashira z'abayobozi, avuga ko zidakwiriye gutwara umwanya uruta uw'ibikorwa.

Ati 'Ushaka umuntu uwo ariwe wese, umushaka no kuri telefone bakakubwira ko ari mu nama […] mu gitondo wakongera ku mugoroba bakakubwira ko ari mu nama.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko hakwiye kujya habaho ikurikirana ry'izo nama kugira ngo harebwe niba koko zitanga umusaruro uba wifuzwa bijyanye n'umurongo w'igihugu.

Ati 'Ndetse ni na yo mpamvu nkeka ko kenshi kwa gukurikirana, kwa kugira ngo urebe aho ibintu bigeze, umwanya wabyo ntuboneka. Haboneka umwanya w'inama, iteka ndanabaza ngo ariko izo nama ziganirirwamo ibiki?'

Avuga ko inama zigomba kuba izo gusuzuma aho ibintu bigeze, kureba ibitekerezo byakongerwa mu byatanzwe ubushize no gusuzuma ibikorwa uko bikwiye kuba bikorwa hakaboneka umwanya wo gukora ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko inama zidakemura ibibazo zikwiye kujya zivanwaho.

Ati 'Ariko noneho inama za buri munsi niba zidakemura ibibazo twabonye hano, umuntu ntiyazisuzuma ngo arebe icyo uwo mwanya wakoreshwa kindi kuko […] erega burya ikintu cyose ni inama.'

Umukuru w'Igihugu yifashishije urugero rw'isaha ifite ikibazo aho iyo utayikoresheje idakora ahubwo igera aho igahagarara, asaba abayobozi kwirinda kuba nk'iyo saha.

Ati 'Abantu ubundi ntabwo bakora batyo, ntabwo bakenera uruvire rwa buri munsi, abantu barikoresha bikaba nk'amasaha mashya. Cyane cyane waba uri mu bikorwa uko ugenda, uwabyo bitanga uruvire.'

Perezida Kagame yavuze ko ibyo Abanyarwanda bifuza kugeraho ari byinshi ku buryo hakenewe imbaraga no kwihuta bidasanzwe.

Ati 'Urihuta kugira ngo ugere aho abandi bageze, ntabwo wagenda buhoro abakuri imbere bihuta ngo uzabagereho. Kandi sinibwira ko twifuza gusigara inyuma.'

Inama y'Igihugu y'Umushyikirano y'uyu mwaka yabaye nyuma y'imyaka itatu yari ishize itaba kubera icyorezo cya Covid-19.

Ni inama yatangiwemo ibiganiro bitandukanye birimo icyagarutse kigaruka ku byavuye mu Ibarura, amasomo bitanga ndetse n'ingamba zikwiye gufatwa.

Hari kandi ikiganiro ku kurebera hamwe uko Ubumwe n'Ubwiyunge bw'Abanyarwanda buhagaze n'ingamba zihamye zo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Ikindi kiganiro cyatanzwe ni ikigaruka ku ngamba zihamye zo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kwirinda gukora nk'isaha ishaje



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-abayobozi-kwirinda-gukora-nk-isaha-ishaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)