Imodoka y'abafana ba APR FC yatewe amabuye bamwe barakomereka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niba hari urugendo rugoranye, ni urwa Huye - Kigali rwo ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023 aho bamwe babigendeyemo bagaterwa amabuye nk'imodoka imwe yari itwaye abafana ba APR FC yamenwe ibirahure.

Ni nyuma y'umukino w'umunsi wa 19 wa shampiyona 2022-23 wahuje Rayon Sports na APR FC ubera kuri Stade Huye aho Rayon Sports yayitsinze 1-0.

Ubwo benshi mu bafana yaba aba APR FC na Rayon Sports bari batashye, basanze abantu ku muhanda bashungereye cyane cyane muri Nyanza.

Benshi bari biganjemo abana n'urubyiruko bari bafite ibiti n'amabuye, bakubitaga buri modoka itambutse.

Aba bafana utamenya ngo ni ab'ikipe runaka, iyo bateraga amabuye ku bw'ibyago hari bamwe yafataga.

Abafana ba APR FC bibumbiye muri Zone 1, bahuye n'iki kibazo aho imodoka ya Ritco bari barimo yateweho amabuye menshi ndetse ibuye rimwe rifata umukobwa umwe riramukomeretsa biba ngombwa ko ihagarara.

Bamukuyemo babanza kumuha ubutabazi bw'ibanze ni na ko iyi modoka yari igeze muri Rusatira yahisemo guhita ijya ku Murenge wa Rusatira kugira ngo barebe ko bafashwa kumenya abamennye ibirahure iyi imodoka.

Si bo gusa kuko n'izindi modoka z'abafana yagiye ziterwaho amabuye nk'imodoka ya "Visit Rwanda" yarimo Online Fan Club.

Zone1 ni yo yateweho amabuye
Ritco ibirahure babimennye
Mu muhanda hari huzuye abantu benshi ari na bo bateye amabuye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imodoka-y-abafana-ba-apr-fc-yatewe-amabuye-bamwe-barakomereka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)