Umukinnyi wa Arsenal yahawe gasopo kubera kwishimira intsinzi bikabije atakinnye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro w'ikipe ya Arsenal,Oleksandr Zinchenko,yahawe gasopo n'Ubuyobozi bwa FA kubera kwishimira intsinzi y'ikipe ye bikabije atar mu ikipe yakinnye.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza,FA ngo ryihanije Oleksandr Zinchenko ku mukino wabahuje na Fulham,ubwo uyu musore yishimiraga igitego cyabonetse mu minota ya nyuma gitsinzwe na Gabriel Maghlaes mu minota ya nyuma.

Uyu musore utari mu ikipe ikina yaje mu kibuga kwishimira intsinzi bituma FA imuha gasopo yo kutazabisubira.

Ikinyamakuru The Telegraph cyavuze ko FA yamwoherereje urwandiko imubwira ko kuri uwo mukino yafashwe nk'uwinjiye mu kibuga atabyemerewe kuko atari mu ikipe yakinnye uwo mukino.

Uyu munya Ukraine yishimiwe cyane n'abakunzi ba Arsenal nubwo yayigezemo mu mpeshyi avuye muri Manchester City.

Nubwo muri uwo mukino wo muri Kanama Zinchenko yari mu mvune,yishimiye igitego asanga abakinnyi hasi mu kibuga barishimana cyane ko Arsenal yatsinze uwo mukino ibitego 2-1.

Yahise azamura amaboko yereka abafana ko bakwiriye gufana cyane mu minota ya nyuma kugira ngo ikipe ibone intsinzi.

Ikipe ya Arsenal irasura Tottenham kuri iki cyumweru mu mukino w'ishyiraniro utegerejwe na benshi cyane ko iri ku mwanya wa mbere aho irusha City ya kabiri amanota 5 gusa.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wa-arsenal-yahawe-gasopo-kubera-kwishimira-intsinzi-bikabije-n-igihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)