Uburanga bwa Mugabekazi witabiriye Miss Rwand... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa Mugabekazi yanyujije kuri konti ye ya Instagram, yasangije abamukurikira imitoma itagira uko isa myugariro w'ikipe ya Apr Fc.

Uyu mukobwa yifashishije ifoto ya Ishimwe Christian ayiherekeresha amagambo y'Icyongereza agira ati "Fine bebe", ni amagambo yari aherekejwe nanone n'ikimenyetso cy'umutima gikunze kwifashishwa mu kugaragaza ahari urukundo.

Uyu mukobwa utarahiriwe n'irushwanwa, yavugaga ko niyegukana ikamba rya Miss Rwanda azagerageza gufasha abagore bakora ubucuruzi mu buryo butifashishije ikoranabuhanga kuriyoboka, bikagabanya imvune bagiraga.

Ati 'Umushinga nateguye uzibanda cyane ku bakobwa n'abagore bakora ubucuruzi mu buryo butagezweho, nzabafasha kubikora mu buryo bugezweho bigabanye amasaha byongere umusaruro.'

Mugabekazi yinjiye mu rukundo

Mugabekazi kandi yavuze ko azashyira imbaraga mu gukangurira abakiri bato kuvuga no kumenya Ikinyarwanda.

Mugabekazi Assouma w'imyaka 22, yari afite nimero 17, ni umwe mu bahagarariye Intara y'Uburasirazuba. Yiga mu mwaka wa Gatatu wa Kaminuza ya UTB muri 'Hospitality Management', akaba umukozi mu Kigo cya YEGO CABS.

Uburanga bwa Mugabekazi

Christian akina muri Apr





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125265/uburanga-bwa-mugabekazi-witabiriye-miss-rwanda-2021-winjiye-mu-kibatsi-cyurukundo-numukinn-125265.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)