Myugariro wa Rayon Sports ngenderwaho agomba kubagwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro akaba na kapiteni wungirije wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel agomba kubagwa kubera imvune y'urutugu yagize.

Uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi, yari amaze iminsi urutugu rwe rucomoka, aho byari bimaze kumubaho inshuro 3 harimo na tariki ya 7 Ukwakira 2022 mu mukino wa 1/2 cy'igikombe cya Made In Rwanda bakinagamo na Musanze FC.

Bwa nyuma byabaye tariki ya 18 Ukuboza 2022 mu mukino wa shampiyona wo Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC 1-0.

Uyu mukinnyi yemereye ISIMBI ko abaganga bamubwiye ko agomba kubagwa kuko ari cyo gisubizo kirambye.

Ati "imvune iraho imeze neza ntegereje kubagwa. Urumva rwari rumaze gucomoka inshuro 3, abaganga bambwiye ko kubagwa ari bwo buryo buryambye bwo kurukiza."

Ndizeye Samuel usanzwe unakinira ikipe y'igihugu y'u Burundi, Intamba mu Rugamba, biteganyijwe ko azabagwa mu mpera z'uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Ndizeye Samuel agiye kubagwa nyuma y'uko na Rwatubyaye Abdul ndetse na Osalue Raphael bakinana muri iyi kipe baheruka kubagwa.

Ndizeye Samuel agomba kubagwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/myugariro-wa-rayon-sports-ngenderwaho-agomba-kubagwa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)