Kigali: Harmonize yongeye gutanga akayabo ka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ukomeje gutungurana mu mujyi wa Kigali bitewe n'ibikorwa ari gukora, yongeye gutanga akayabo k'amafaranga.

Harmonize yagiye ahazwi nko kuri CHIC ku mugoroba w'uyu wa Gatatu, ahaba hateraniye abamotari benshi maze abanyanyagizamo amafaranga.

Abantu batandukanye babonye batacikanwa maze nabo bateza umuvundo mu kwishakira ifaranga. Bashimye cyane uyu muhanzi ku bw'umutima mwiza afite.

Umwe mu bari bahari yabwiye inyaRwanda ko Harmonize yageze kuri CHIC ava mu modoka aha iza bitanu [5,000Frw] buri muntu wese wari uri hafi aho, abonye babaye benshi afata ibinote byinshi bya 5000 Frw abibanyanyagizamo.

Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram, Harmonize yavuze ko yahuye n'abafana be bamukunda ndetse yishimiye kubaha amafaranga kandi ko azahora akora cyane kugira ngo abone icyo abaha.


Ab'inkwakuzi bakomeje kurya ifaranga rya Harmonize

Harmonize waje mu Rwanda mu rukerera rwo ku cyumweru,  agiye kumara hafi iminsi ine mu Rwanda aho yakiriwe na Bruce Melodie, nyuma yaho agahura na Ariel Wayz na Kenny Sol.

Nyuma yaho uyu muhanzi yaje gusura BK Arena anyurwa nayo akomereza kurya Capati n'ipirahu yo mu Biryogo.


Harmonize yahaye abamotari ifaranga



Umujyi wa Kigali wamunyuze cyane


Abantu bari benshi baje kwirira ifaranga



Bamushimiye umutima mwiza afite



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/125328/ndabasengera-harmonize-yongeye-gutanga-akayabo-kamafaranga-mu-baturage-125328.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)