Bizagorana! Menya amategeko mashya akakaye um... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuba igitsina gore muri Saudi Arabia ntabwo biba byoroshye, guhera ubu Georgina Rodriguez yatangiye kugongana n'amategeko mashya agomba kuzajya yubahiriza. Nyuma y'uko Cristiano Ronaldo asinye muri Al Nassr, abana be n'umukunzi we basa nk'aho batangiye ubuzima bushya. 

N'ubwo abagore muri Saudi Arabia bari kugenda babona uburenganzira, ariko ntabwo babona ubukwiye nk'ubwo ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi bitanga. Ku rubuga rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'Ubumwe bw'Ibihugu by'Uburayi n'Ubutwererane, rusobanura amategeko amwe agomba gukurikizwa ku bashaka kwimukira mu gihugu cya Saudi Arabia. 


Umukunzi wa Cristiano Ronaldo ugomba kubaho ubuzima bushya

Dore amwe mu mategeko akakaye umukunzi wa Cristiano Ronaldo agomba kubahiriza:

1. Georgina Rodriguez agomba kwambara ikanzu y'aba Islam mu gihe agiye ahantu hahurira abantu benshi. Iyo kanzu ikazajya iba iri mu mabara yijimye.

2. Agomba kwambara imyenda imukwiye neza, nta gice cye cy'umubiri kigomba kugaragara.

3. Ntiyemerewe kunywa cyangwa gutumiza inzoga, ndetse ntiyemerewe no kurya ibikomoka ku ngurube.

4. Ntabwo ashobora kunywa cyangwa kurira mu ruhame mu kwezi kwa Ramadhan, ni hagati ya Werurwe na Mata.

5. Ku bijyanye n'ubukerarugendo aho atuye, kubera ko atari Umuyisilamu, ntabwo yemerewe gusura Imijyi Yera nka Maka na Medina, ndetse n'ahandi hantu nyaburanga ndetse n'inzibutso. Mu gihe yaba abishaka yabisabira uruhushya, akaruhabwa cyangwa bakurumwima.







Source : https://inyarwanda.com/inkuru/124680/bizagorana-menya-amategeko-mashya-akakaye-umukunzi-wa-cristiano-ronaldo-agomba-kugenderaho-124680.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)