Bijoux wo muri Bamenya yibarutse ubuheta #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Munezero Aline wamamaye nka Bijoux muri filime y'uruhererekane ya Bamenya mu ibanga rikomeye yibarutse umwana wa kabiri.

Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore muri Mutarama 2022 ariko nyuma y'igihe gito hahise haza inkuru y'uko aba bombi batandukanye.

Nta byinshi byigeze bivugwa ku gutandukana kwa bo cyane ko bo birinze kuba babivugaho byinshi.

Nyuma ni bwo hamenyekanye inkuru y'uko Bijoux atwitwe ariko akaba yarabigize ibanga rikomeye cyane.

Amakuru ISIMBI yamenye aturuka muri Bamenya Series ni uko Bijoux yibarutse mu mpera z'umwaka ushize ariko akaba yarabigize ibanga cyane atifuza ko abantu babimenya.

Ndetse bivugwa ko uyu mwana yabyaye atari uwa Lionel Sentore bari barakoze ubukwe ndetse n'amakuru adafitiwe gihamya neza ni uwo babyaranye bari basanzwe ari inshuti na mbere y'uko akora ubukwe.

Mu butumwa ejo yashyize ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram ariko agahita abusiba, Bijoux yashyizeho amaboko abiri y'abantu bambaye isaha iherekezwa n'amagambo avuga ko umuntu akwiye kubana n'umuntu umwumva akamuha agaciro.

Ati "teretana n'umuntu ugushaka, umuntu uha agaciro igihe cya we, ukora ibishoboka byose ngo akumenye anakumve, ukumva akanagushyigikira, umuntu wishimira kumarana igihe na we, utuma wumva udasanzwe, utuma wumva ukenewe kandi unakunzwe."

Byateye benshi urujijo aho bitazwi niba ari ubutumwa yageneye uwahoze ari umugabo we cyangwa se yaba ari mu rukundo rushya, gusa bivugwa ko yaba ari umugabo babyaranye yabwiraga ndetse n'ayo maboko yambaye isaha akaba ari ayabo.

Bijoux yibarutse umwana wa kabiri
Ejo yari yashyize benshi mu rujijo, bivugwa ko yarimo ataka umugabo babyaranye
Yatandukanye na Sentore bagikora ubukwe



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/bijoux-wo-muri-bamenya-yibarutse-mu-ibanga-rikomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)