"Nta hantu na hamwe utegekwa gutanga inkwano ngo ubone guhabwa isezerano"-MIGEPROF #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango,Mireille Batamuliza,yavuze ko nta tegeko rihari mu Rwanda ritegeka umugabo ko agomba gutanga inkwano kugira ngo yemererwe gusezerana.

Madamu Batamuliza yabwiye abanyamakuruko inkwano kuyitanga cyangwa kutayitanga ari uburenganzira bw'umuntu bityo ushaka gusezerana atabibuzwa nuko atayitanze.

Yagize ati "Nta muntu utaratanze inkwano ngo abure isezerano, nta tegeko rishyiraho inkwano.Ushobora kuyitanga cyangwa se ntuyitange.Nta hantu na hamwe utegekwa gutanga inkwano ngo ubone guhabwa isezerano."

Ibi yabitangaje nyuma y'impaka zikomeje mu Banyarwanda ziganjemo kwinubira ukuntu inkwano isigaye yarabaye ikiguzi aho kuba ishimwe ry'umuryango wabyaye umukobwa ukamurera kugeza ashyingiwe.

Kuwa 16 Ugushyingo 2022,Minisitiri Bayisenge yabwiye Abadepite bari bamutumije kugira ngo atange ibisobanuro ku ngamba iyi Minisiteri ifite mu gushakira umuti ibibazo bigaragara mu muryango nyarwanda, ko amategeko y'u Rwanda atabuza gushaka utatanze inkwano gusa avuga ko abitegura kurushinga bagomba kwitegura neza.

Yagize ati 'Itegeko ryacu nta hantu rishyiramo ko utatanze inkwano udasezerana.Inkwano yari ifite igisobanuro cyayo.Ariko ni kwa kundi ikintu kiza tukagifata uko kitari.Nk'ihame ry'uburinganire turabizi ko ari uguha uburenganzira bungana abahungu n'abakobwa,abagore n'abagabo ariko hari imyumvire igenda iyishamikiyeho.'

Yakomeje agira ati'Inkwano yari ikimenyetso cy'ishimwe ariko iyo myumvire ifatwa. Ugasanga n'ababyeyi bayifashe nkaho ari ikiguzi ,nicyo kigomba gushyirwamo imbaraga kurwanywa naho ubwayo n'igisobanuro cyayo ntabwo byari bibi.'

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango,yasabye abagiye gushyingiranwa kwitondera ahazaza habo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/nta-hantu-na-hamwe-utegekwa-gutanga-inkwano-ngo-ubone-guhabwa-isezerano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)