Ghana: Bagaragaje ko babajwe na Wizkid wabuze mu gitaramo yari ategerejwemo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wizkid yari ategerejwe mu gitaramo 'Wizkid Live Accra' cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, gusa byarangiye uyu muhanzi atagaragaye ahabereye iki gitaramo .

Abari muri iki gitaramo bategereje Wizkid wari umuhanzi mukuru kugeza saa kumi z'igicuku bacyibaza niba aririmba.

Hari abavuga ko bageze saa moya z'igitondo bagitegereje uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane muri Afurika no hanze yayo.

Kugeze ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yatumye uyu muhanzi ataririmba, dore ko yari amaze amasaha make atangarije abakunzi be ko yageze muri Ghana.

Nyuma y'umwanya munini abafana bamaze bitotomba ku mbuga nkoranyambaga, Live Hub Entertainment yateguye iki gitaramo yatanze ubutumwa bugufi ivuga ko Wizkid yarenze ku masezerano bari bagiranye.

Banditse bagira bati "Mu ijoro ryakeye Wizkid yarenze ku masezerano twagiranye, mutwihanganire ku ngaruka ibi byateje, turabizeza ko tubasubiza amafaranga yanyu ku baguze amatike."

Basabye abaguze amatike gutanga code baguriyeho amatike kuri Email, bakabona gusubizwa amafaranga yabo.

Iki gitaramo cyarimo abantu basaga 5000 mu gihe iyi nyubako yakira abasaga ibihumbi 40.

Bivugwa ko Wizkid yaba yanze kuririmba nyuma yo kubona ko ubwitabire bwari hasi cyane, nyamara Dj Tunez ucurangira uyu muhanzi yari yageze ku rubyiniro yatangiye no gucuranga ariko ahava mu buryo butunguranye.

Usibye Wizkid utaririmbye, abandi bahanzi barimo Efya, King Promise na R2bees ntabwo bigeze baririmba muri iki gitaramo.

Itike ya make yo kwinjira muri iki gitaramo yari 21$. Ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko iki gitaramo cyari giteguye nabi cyane, dore ko cyarimo n'abantu bake ugereranyije n'ahantu cyabereye.

Kugeza ubu Wizkid uherutse kumurika album yise "More Love, Less Ego", ntacyo aratangaza kuri iki gitaramo cya mbere yari agiye gukorera muri Ghana nk'umuhanzi mukuru.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ghana-bagaragaje-ko-babajwe-na-wizkid-wabuze-mu-gitaramo-yari-ategerejwemo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)