Ibyishimo ku banyamakuru David Bayingana na Castar bakuye Master's muri Espagne (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamakuru babiri bakunzwe cyane mu Rwanda mu gisata cy'imikino bakaba ba nyiri radiyo ya B&B FM, Bayinga David na Bagirishya Jean de Dieu [Castar] basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza yo muri Espagne.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukwakira 2022 ni bwo aba bagabo bombi bahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu (Master's Degree) bakuye muri Kaminuza yitiriwe Handrik Johannes Cruiff wabaye umukinnyi w'ikirarangirire muri Barcelona.

Iyi Kaminuza ya Johan Cruyff Institute iherereye mu Mujyi wa Barcelona, aba bagabo bakaba basoje amasomo mu micungire ya siporo ari na wo mwihariko w'iyi kaminuza.

Jado Castar na David Bayingana bakoranye kuva kuri Radio Salus, radiyo ya Kaminuza y'u Rwanda, baje kuyivaho baza i Kigali, Bayingana ajya kuri Voice of Africa, Castar na we ajya kuri Radio 10 aho Bayingana yamusanze, bahavuye bajya gushinga Radio ya bo, ya B&B FM aho ibiganiro byinshi biyigize ari ibya Siporo.

Jado Castar yasoje Master's mu micungire ya Siporo
Bayingana na we yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Johan Cruyff Institute
Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bagabo babiri banditse izina mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda
Bayingana na Castar ni inshuti kuva kera



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibyishimo-ku-banyamakuru-david-bayingana-na-castar-bakuye-master-s-muri-espagne-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)