Bamwe mu banye Congo babasha gutembera mu duce tugize igihugu cyabo babanje kunyura mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abazi umuhanda wa Kamembe-Bugarama babonye imodoka nyinshi ziva i Bukavu zinjira mu Rwanda, zigakomeza inzira igana i Bugarama aho bongera bakambuka umupaka binjira muri RDC mu mujyi wa Uvira.

Uretse abantu ku giti cyabo banyura mu Rwanda, hari n'imirongo ya taxi zitwara abagenzi nazo zihanyura.

Kigali Today yagize amatsiko yo kumenya uko bikorwa kugira ngo Abanye-Congo batuye muri Congo bashaka kujya muri Congo babanze kunyura mu Rwanda, iganira n'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anclet, wagize ati " Mu mibanire myiza umuturanyi iyo agusabye serivisi urayimuha, kunyura mu Rwanda nibyo biborohera kurusha uko bakomeza inzira zo mu gihugu cyabo."

Bisanzwe bizwi ko abaturage ba Congo batuye mu mujyi wa Goma bashaka kujya mu mujyi wa Bukavu, banyuze mu muhanda wo mu mu mujyi wa Gisenyi, bagafata uwa Kivu Belt uhuza Gisenyi na Kamembe, bakabona kwinjira mu mujyi wa Bukavu.

Icyakora abinjira mu Rwanda bagomba kuba bafite impapuro z'inzira ziterwaho kashi ku mupaka, nk'uko iyo binjiye mu mujyi wa Bukavu bateza kashi nk'abavuye mu Rwanda, kandi bahanyuze kubera gushaka inzira iborohereza.

Kasereka, Umunye-Congo ukunze kunyura inzira yo mu Rwanda ihuza Goma na Bukavu, avuga ko bishimira kunyura mu Rwanda kubera umuhanda mwiza.

Agira ati "Dushimira u Rwanda rutworohereza mu nzira zihuza imijyi yacu, ku muntu utinya amazi, kunyura mu Rwanda nibwo buryo bumworohera."

Ku ruhande rwa Uvira na Bukavu abaturage bagenda ari umwe cyangwa babiri, basabwa urupapuro rw'inzira ariko ku bakoresha taxi ntibasabwa urwo rupapuro.

Abakoresha inzira yo bavuga ko bandikwa ku rutonde ruzwi rwemezwa n'umupaka ubakiriye, bakongera bagasohoka mu Rwanda nta hantu bahagaze.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Dr Kibiriga agira ati 'Ntabwo bemerewe guhagarara no kuva mu modoka, kuko baba bari mu rugendo rutemerewe guhagarara (Transit)'.

N'ubwo umuyobozi w'Akarere ka Rusizi avuga ko atazi abagenzi banyura mu Rwanda ku munsi bava Bukavu bajya Uvira, cyangwa bava Uvira bajya Bukavu, atangaza ko ari imodoka nyinshi kuko nta saha ishira imodoka itwara abagenzi idatambutse.



Source : https://imirasire.com/?Bamwe-mu-banye-Congo-babasha-gutembera-mu-duce-tugize-igihugu-cyabo-babanje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)