Umukino wa Arsenal na PSV wasubitswe kubera impamvu itangaje #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukino wo mu matsinda ya Europa League wagombaga guhuza Arsenal na PSV wahagaritswe kubera ikibazo cy'abapolisi bazaba babaye bake kubera ishyingurwa ry'umwamikazi.

Mu mpera z'icyumweru gishize, imikino yose yaba iya Premier League n'iy'abagore, WSL, yavanyweho mu rwego rwo guha icyubahiro umwamikazi w'Ubwongereza,Elisabeth II watabarutse.

Ku wa mbere nijoro umukino wagombaga guhuza Leeds United n'a Nottingham nawo warasubitswe.

Ubu PSV yemeje ko umukino wayo na The Gunners ku wa kane kuri Emirates wasubitswe.

Ibi byaiterwa n'ubwoba bw'uko hashobora kubura polisi zo mu Bwongereza zizaba zihugiye mu muhango wo gutabariza umwamikazi.

Mu itangazo ryabo PSV yagize ati: "Abategetsi b'igihugu cy'u Bwongereza bemeje ko bashobora kubura abapolisi bahagije bo kohereza kuri uyu mukino kubera imihango yo gushyingura umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth i London."

Ku wa gatatu, Chelsea izakinira iwayo muri Champions League na RB Salzburg kandi uwo mukino uzaba nta kabuza.

Ibibazo by'abapolisi bake ntabwo bizabaho hanze y'umurwa mukuru.

Imikino yo murugo izahuza Liverpool na Ajax na Manchester City na Borussia Dortmund izakomeza nkuko byari byateganijwe.

Tottenham, West Ham na Manchester United zose zizakinira hanze bityo imikino yabo ntizagira ingaruka.

Umugogo w'umwamikazi, uzatabarizwa London ku wa mbere,tariki 19 Nzeri 2022, ahitezwe abayobozi benshi.

Imikino imwe n'imwe ya Premier League yari kubera London ishobora gusubikwa harimo uwa Chelsea FC na Liverpool.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukino-wa-arsenal-na-psv-wasubitswe-kubera-impamvu-itangaje

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)