Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'indege cya Uganda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamuturaki yafunganywe n'umuyobozi ushinzwe ibijyanye na 'engineering' muri iki kigo, Ephraim Kalyebara Bagenda bitegetswe n'Umuyobozi wa Komisiyo, Joel Ssenyonyi.

Bamuturaki na Bagendamu byo bashinjwa harimo gutanga akazi kuri kompanyi yitwa Abbavater Group Limited, ko kwamamaza iyi sosiyete y'indege mu gihugu imbere no hanze yacyo nyuma yo kongera kuvugururwa ku giciro cya 540.000$ bitanyuze mu masoko nk'uko byagenwe.

Ssenyonyi yategetse aba bombi gusobanura uruhare rwabo muri ibyo bikorwa ariko bavuga ko batabyibuka babwira Komisiyo ko yabaza urwego rushinzwe iby'amasoko muri Uganda Airlines rutari ruhagarariwe ubwo bahatwaga ibibazo.

Bamuturaki na Bagenda hamwe n'abandi bayobozi bakuru ba Uganda Airlines bitabye komisiyo inshuro eshatu ngo basubize ibibazo bitandukanye bifitanye isano n'ibibazo byagaragaye muri raporo y'Umugenzuzi w'Imari y'umwaka wa 2020/2021 birimo iby'imiyoborere, ihinduka ry'imishahara y'abakozi, amasoko atemewe n'amategeko, imicungire y'amadosiye n'ibindi.

Ubwo yabazwaga ibyangombwa byerekana ko yarangije amasomo muri kaminuza ya Makerere, yasubije ko atigeze ajya kubifata nyuma y'imyaka 28 ishize.Yananiwe no kugaragaza icyemezo cy'uko yarangije amashuri yisumbuye nk'uko The Observer cyabitangaje.

Abajijwe uburyo yagiye ahabwa akazi mu nzego zo kwakira abantu n'izo gutwara abantu mu ndege nta byangombwa bya nyabyo afite, yavuze ko yagiye agira amahirwe yo guhabwa akazi kose yasabye.

Mu bigo yakoreye harimo Sheraton Hotel, East African Airlines na Air Uganda mu myanya itandukanye.

Ikindi kintu gikomeye kuri Bamuturaki byagaragaye ko yahinduye amazina mu gikorwa cy'ikusanyamakuru cyo mu 2019 cyakozwe n'urwego rushinzwe ibyo kwandika abantu muri Uganda.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/umuyobozi-mukuru-w-ikigo-cy-indege-cya-uganda-yatawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)