Uko uburaya bwakwirakwiye igihugu cyose buvuye i huye (butare) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nkuko tubizi uburaya si umuco waturutse umuco nyarwanda ariko abantu bakjya bibaza ukuntu biba bitangaje kugira ngo habe harakwirakwiye uburaya igihugu cyose kandi tuziko kubva na kera na kare abakobwa bitabwagaho cyane kurusha basaza be ndetse bagakunda kumwigisha.

Iyaduka ry'uburaya mu Rwanda ryakabuwe n'imico y'ubwangamibyizi, yadukanywe n'abakobwa bo mu Busanza bwa Ruguru( Mu Mirenge ya: Kinazi, Rwaniro, Rusatira, Ruhashya, Simbi, Mbazi, Maraba na Kigoma yo mu Karere ka Huye) ku ngoma ya Kigeli Rwabugili ahasaga mu wa 1880, aho abakobwa bo muri ibyo bice, bataga imiryango yabo, bakajya kubwerebwera ku rurembo rw'ibwami aho ruri hose mu gihugu.

Muri icyo gihe ntabwo umukobwa wararutse yitwaga 'Indaya' ahubwo bamwitaga 'Icyangamubyizi'

Aba bakobwa bari barananiye iwabo baje kuva iwabo bajya ibwami banga gukorera iwabo ahubwo bajya gushaka akazi ibwami aho bavugaga ko bagiye mu buzima bwiza ndetse bahimba indirimbo baririmbaga ngo 'Aho kurwara ibikota byo ntoki, Nzarwara ibikota byo mu birenge, Nkurikiye Inkotanyi i Rubengera.'

Bageze i nyanza i bwami bahasanga abasore babasamira mu kirere babafata neza hanyuma nabandi babonye ko babayeho neza barabagana icyo gihe bahita bitwa Inyangakurushwa.

Bigeze mu mwaka wa 1927, uburaya bwariyongereye noneho baza muri kigali kubera hari hatangiye kuza abazungu bajya no gusogongera abazungu ngo bumve. Ubwo iryo hururu ryari rikabuwe n'umugore Nyirakayondo w'umurerakazi; yari mushiki wa Rukara rwa Bishingwe, afitwe n'umuzungu bitaga Rongorongo.

Bigeze mu mwaka wa 1932, umuzungu bitaga Busambira (Administrateur Schmidt) yubatse urusisiro bitaga Iturubaki arigira icumbi ry'abatware n'ibisonga n'abakarani igihe baje ku itariki.

Ubwo noneho abakobwa b'ibyomanzi b'impande zose barasukiranya bahururiye kwambara amasengeri; niho yari acyaduka:

 

source; Ibirari by'amateka y'u rwanda, igihe



Source : https://yegob.rw/uko-uburaya-bwakwirakwiye-igihugu-cyose-buvuye-i-huye-butare/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)