Rubavu: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwinjiza forode mu gihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba babiri batawe muri yombi ni umugabo w'imyaka 29 n'umugore ufite 28 bafashwe mu mugoroba wo kuri uyu wa 16 Kanama 2022, mu Murenge wa Gisenyi w'Akagari ka Mbugangari mu Mudugudu w'Akarundo.

Aba bafashwe muri gahunda y'itsinda rishinzwe kurwanya abinjiza forode ryo mu Karere ka Rubavu ryari ryateguye yo kuza gufata abayinjiza muri iri joro, ryari itsinda ry'abantu benshi hafatwa babiri abandi umunani bariruka.

Iri tsinda ryafashe ibicuruzwa bitandukanye byari bikuwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babyambukije mu Rwanda mu buryo butemewe n'amategeko.

Bimwe mu byafashwe harimo ibiro 69 by'imyenda ya caguwa, amapaki 3000 y'amashashi yo guhahiramo, amapaki 1534 y'amavuta atandukanye ahindura uruhu azwi nka mukorogo. Imiguru 35 y'inkweto yambawe, ibitenge 11 ndetse n'amapaki 11 y'ibinyobwa bya EXO.

Abafashwe mu bisobanuro batanze bavuze ko ibi bicuruzwa atari ibyabo ahubwo bari bahawe akazi ko kubikura muri Congo bakabigeza Karundo, bishyuwe na Ndungutse Issa alias Duniya, usanzwe utuye muri aka karere.

Inzego zibishinzwe zatangaje ko zigiye gushakisha uyu Ndungutse agakurikiranwaho ku byo ashinjwa.

Batawe muri yombi bagerageza kwinjiza forode mu gihugu iturutse muri RDC



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-batawe-muri-yombi-bakekwaho-kwinjiza-forode-mu-gihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)