Umutoza wa APR FC uheruka kongera amasezerano y'imyaka 2, umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed yeruriye umutoza wa AS Kigali, Casa Mbugo André ko nubwo akina ariko ikipe ye nta rutahizamu ifite.
Hari nyuma yo kumutsinda ku mukino w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu (Super Cup) kuri penaliti 5-3, hari nyuma yo kunganya 0-0 ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 14 Kanama2022.
Adil Mohammed kuva mu mwaka w'imikino wa 2021-22 ni kenshi yagiye yumvikana yitotombera imyitwarire ya ba rutahizamu be, aho yavuze ko bari ku rwego rwo hasi.
Bitewe n'uburyo yabwiragamo aba bakinnyi, ni na kimwe cyatumye Jacques Tuyisenge wari kapiteni w'iyi kipe wari mu bashinjwa umusaruro muke yahisemo kuva mu mwiherero arataha ndetse bimuviramo kwirukanwa.
Mu mashusho yafashwe nyuma y'uyu mukino wabaye ejo kuri Stade Regional, Adil Erradi Mohammed yagaragaye arimo aganira n'umutoza Casa Mbugo André umaze kumutsinda mu mikino 3 yikurikiranya.
Ntabwo amagambo Casa yabwiraga Adil yumvikana neza ariko Adil we ibyo yamubwiye byarumvikanye, aho yavuze ko iyi kipe y'ingabo z'igihugu nta rutahizamu ifite.
Ati 'APR FC nta rutahizamu ifite.'
Mu mubare munini wa ba rutahizamu APR FC ifite b'abanyarwanda nk'ikipe yihaye intego yo gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda, umwaka ushize w'imikino umukinnyi wa yo watsinze ibitego byinshi ni Mugunga Yves na Mugisha Gilbert aho buri umwe yatsinze ibitego 6 ndetse iyi kipe yaranabahembye nka ba rutahizamu bitwaye neza.
Iyi kipe kandi ifite undi mubare munini w'abakinnyi bakina bataha izamu ariko bigaragara ko nta musaruro baha iyi kipe barimo Yannick Bizimana, Nshuti Innocent, Byiringiro Lague, Kwitonda Alain Bacca n'abandi.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/adil-wa-apr-fc-yabwiye-amagambo-akomeye-casa-ku-bakinnyi-be-atemera