Icyegeranyo cy'itsinda ry'impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw'u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni icyegeranyo Rushyashya yashoboye kubonera kopi, cyamaze gushyikirizwa akanama ka Loni gashinzwe amahoro n'umutekano ku isi, gishyirwaho umukono n'impuguke 6 zigize itsinda ryakoze iperereza, zirimo Madamu Virginie MONCHY wari umuhuzabikorwa waryo.

Ni icyegeranyo cyibanze cyane cyane ku mezi asaga 11 hagiyeho iteka rya Perezida Félix Tshisekedi, rishyiraho 'ibihe bidasanzwe'(état de siège) mu Ntara za Kivu y'Amajyaruguru, iy'Amajyaruguru na Ituri, mu burasirazuba bwa bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuzingo w'impapuro 301 uragaruka ku mutekano mucye muri Kivu y'Amajyaruguru, Kivu y'Amajyepfo na Ituri, watewe n'ingabo za Kongo, FARDC, ubwazo, n'imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR-FOCA, ADF, CODECO, Mai-Mai/Nyatura, Mai-Mai/Yakutumba, n'indi myinshi itabarika.

Nubwo hashyizweho amategeko yo mu 'bihe bidasanzwe' ngo yari agamije kugarura umutekano mu ntara z'uburasirazuba bwa Kongo, iki cyegeranyo gisobanura neza uburyo ingabo za FARDC zishe abaturage benshi zibaroshyeho ibisasu bya rutura, cyane cyane ubwo intambaza zirwana n'umutwe wa M23 yuburaga, kuva mu mpera z'umwaka wa 2021, n'ubu ikaba ica ibintu.

FARDC kandi ngo yasambanyije abagore ku ngufu nko muri Teritwari ya DJUGU, inasahura imitungo y'abaturage. Abasirikari bakuru benshi, nka Col Charles Muhinda santos, umuyobozi wa batayo ya 13011 na 13012, bagurishije intwaro n'amabuye y'agaciro mu mitwe y'iterabwoba, nyamara FARDC yagombye kuba irwanya. Amatariki yakoreweho ubu bugizi bwa nabi, amazina y'ababugizemo uruhare, aho bwabereye n'ababukorewe, biragaragara cyane cyane ku mpapuro za 28, 30, 31, 32 na 33 z'iki cyegeranyo.

Abandi bagarutsweho muri iki cyegeranyo ni abajenosideri bo mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, aho byagaragajwe ko mu myaka ya mbere ya 2020 uyu mutwe wari warashegeshwe n'ibitero bya FARDC, nyamara kuva muw'2021 ukaba wariyuburuye. Ngo wongeye kubona intwaro, ndetse ukaba ukomeje kwinjiza abarwanyi bava mu bihugu byo muri aka karere. Itsinda ry'impuguke za Loni zirerekana uburyo muri FDLR bakomeje kwisuganya, babifashijwemo n'ubucuruzi bunyuranyije n'amategeko, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, n'inkunga bahabwa n'igisirikari cya Kongo. Magingo aya Gaston Iyamuremye wiyise Victor Byiringiro alias Rumuli niwe Perezida wa FDLR-FOCA, kandi nyamara yarafatiwe ibihano ku rwego mpuzamahanga. Yasimbuye kuri uwo mwanya Ignace Murwanashyaka wapfiriye mu Budage muw'2019.

Ntawunguka Pacifique bita 'Omega' niwe wasimbuye ku buyobozi bwa gisirikari Sylvèstre Mdacumura wishwe. Ntawunguka, nawe wafatiwe ibihano, ubu yungirijwe na Jean-Baptiste Gakwerere bita 'Julius Mkobo', 'Sobo Stany' cyangwa 'Kolomboka', umwicanyi kabuhariwe.

Ikindi cyatunzwe agatoki ni ingabo za Uganda n'iz'uBurundi zinjiye ku butaka bwa Kongo akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kakaza kubimenyeshwa zaratangiye kurwanira yo.Ibi rero ngo ni amakosa akomeye, kuko ubundi ingabo z'igihugu runaka zigomba kubimenyesha ako kanama mbere yo kwinjira mu kindi gihugu, kabone n'iyo ibyo bihugu byombi byaba bifitanye amasezerano mu bya gisirikari.

Muri iki cyegeranyo nta hantu na hamwe bavuga uruhare rw'uRwanda mu bibazo by'umutekano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu gihe nyamara ubutegetsi bwa Kongo budasiba kuvuza induru bubesha ko uRwanda ari rwo ruri inyuma y'ibitero bya M23. Aha twibutse ko n'ingabo za Loni ziri muri Kongo, MONUSCO, ziherutse kuvuga ko nta kimenyetso na kimwe gishimangira ibirego by'icyo gihugu. Inama y'Abakuru b'Ibihugu by'Umuryango w'Afrika y'Uburasirazuba yateraniye i Nairobi muri Kenya kuwa mbere ushize, nayo ntiyagaragaje ngo inamagane uruhare rw'uRwanda mu ntambara FADRC irwana na M23.

Mu myanzuro y'iki cyegeranyo, itsinda ry'impuguke za Loni zisoza zisaba Leta ya Kongo gushyira mu bikorwa amasezerano anyuranye agamije kugarura amahoro muri icyo gihugu, harimo n'aya Nairobi, iyo Leta yagiranye n'umutwe wa M23. Ubutegetsi bwa Kongo kandi burasabwa kuvugurura igisirikari cy'icyo gihugu, FARDC, kigahabwa ubumenyi, disipuline n'ibikoresho byagifasha gukora kinyamwuga. Ibihugu byo muri aka karere byongeye gusabwa kugira uruhare mu kugarura amahoro muri Kongo no mu karere muri rusange, bikagenzura ko nta bantu babivamo bajya mu mitwe y'itwaje intwaro iri mu Burasirazuba bwa Kongo.

The post Icyegeranyo cy'itsinda ry'impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw'u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/icyegeranyo-cyitsinda-ryimpuguke-za-loni-kirashinja-igisirikari-cya-kongo-kwica-gusahura-abaturage-no-gusambanya-abagore-ku-ngufu-nta-ruhare-rwu-rwanda-mu-bibera-muri-kong/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyegeranyo-cyitsinda-ryimpuguke-za-loni-kirashinja-igisirikari-cya-kongo-kwica-gusahura-abaturage-no-gusambanya-abagore-ku-ngufu-nta-ruhare-rwu-rwanda-mu-bibera-muri-kong

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)