AKUMIRO i Rubavu : Umukecuru ushinjwa amarozi yavuze ko uzongera kubimubwira azamukubita umuhini mu mutwe bakamufunga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukecuru witwa Bucyangenda Consolate yabwiye RADIOTV10 ko atewe impungenge n'umutekano we kuko abaturanyi be bakomeje kumushinja amarozi, akaba afite impungenge ko bamugirira nabi.

Uyu mukecuru uvuga ko akomeje gutotezwa yitwa umurozi bimubangamiye kuko kuva yabaho atazi nuko uburozi busa, akavuga ko ababimushinja babiterwa n'ishyari bamugirira.

Ati 'Niba umuntu azira ngo yibeshejeho, simbizi.'

Avuga ko atazi aharutse ibi ashinjwa byo kumwita umurozi, ati 'Nta muntu ndica ngo bamugaragaze ngo namwishe ariko buri gihe uwo mvuganye na we ngo ndi umurozi.'

Avugana umujinya mwinshi aterwa n'ibi birego kuko bimuhungabanya mu mutwe akagenda yumva adatuje, ndetse ko na we amaze kumva abirambiwe.

Ati 'Buri gihe uwo mvuganye na we ngo 'ndi umurozi', umuntu uzongera kubimbwira nzamukubita umuhini mu mutwe njye bajye kumfunga.'

Bamwe mu baturanyi b'uyu mubyeyi bavuga ko na bo batazi ahaturutse ibihuha by'abamwita umurozi kuko baturanye kuva cyera kandi bakaba batamuziho iyi ngeso mbi.

Umwe muri bo yagize ati 'Narabyumvise, si rimwe si kabiri, ni kenshi babimubwira kandi njye mu buzima bwanjye nta muntu nzi yaroze kuko uyu mudamu twariganye ariko ubwo burozi simbuzi, sinzi impamvu babimutoteza.'

Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (CLADHO ivuga ko nta muntu n'umwe ukwiye guhabwa akato cyangwa ngo ahohoterwe bamutwerera amarozi kuko amarozi afite uburyo apimwa n'abahanga kandi uhamijwe icyaha akagihanirwa.

Evariste Murwanashyaka ukora muri iyi mpuzamiryango agaruka ku bijya byitwazwa na bamwe mu baturage bashinja umuntu amarozi.

Ati 'Ukumva ngo 'kuri uriya mukecuru ni ku murozi' ngo 'afite umuvumu uhamaze igihe kinini cyane' ngo 'ni umukecuru ureba ukuntu' ariko mu byukuri iyo urebye uba ubona nta shingiro bifite.'

Evariste Murwanashyaka wemeza ko hari bamwe mu bitwa abarozi bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo 'munyangire', avuga ko abahoza abantu nk'aba ku nkeke baba bakwiye kubihanirwa kuko hari ababahohotera ndetse bakanababwira amagambo akomeretsa.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/AKUMIRO-i-Rubavu-Umukecuru-ushinjwa-amarozi-yavuze-ko-uzongera-kubimubwira-azamukubita-umuhini-mu-mutwe-bakamufunga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)