Abasore: Umukobwa numubonaho ibi bintu uzamen... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gukoreshwa bitera agahinda cyane, nta muntu n'umwe wakwishimira kubona ari gukoreshwa by'umwihariko iyo bigeze mu rukundo. Abahanga basobanura ko aho gukoreshwa mu rukundo wakoreshwa mu bindi bintu, kubera ko mu rukundo bigusaba gutanga umwanya n'ibirenze umwanya kandi ukazicuza nyuma. Binyuze mu biganiro mugirana uzabasha kumenya neza niba koko agukoresha cyangwa niba ari ibya nyabyo koko warakunzwe.

Musore, umukobwa nakugaragariza ibi bimenyetso uzamenye ko ari kugukoresha mu rukundo:

1. Genzura ibyiyumviro byawe n'ibyo uteganya kuri we

Ikintu cya mbere usabwa gukora ngo umenya neza niba uri gukoreshwa, ni ukubanza kugenzura neza ibyiyumviro byawe wowe ubwawe, ukareba niba bijyanye n'urukundo rwa nyarwo koko. Nusanga wowe urimo neza koko ubone umwibazeho bigeye kure urebe niba nawe ari uko. Ese ashaka ubushuti busanzwe gusa? Ese ashaka ko mujya muryamana gusa? Ese aba yifuza ko mutakaza amafaranga menshi buri gihe mu bidafite umumaro? Ese ni byo nawe ushaka?

2. Ese arakumva cyangwa akuvugiramo?

Ikindi kimenyetso simusiga kizakwereka ko ari kugukoresha ni uko atazajya akumva mu gihe wowe uri kuvuga, azajya akuvugiramo cyane akubuze umwanya wo kuvuga ibitekerezo byawe. Niba atari kugukoresha rero menya ko atakumva kandi atakwitayeho na gato. Ntabwo yita kuri wowe, yita ku bye gusa kuko ni byo ashaka ko bishyirwa mu bikorwa, ntabwo ashaka ko ugira ibyo umwemeza.

3. Ese ashishikajwe nawe?

Menya neza niba akora uko ashoboye ngo amenye amakuru yawe. Menya neza niba agukunda koko. Ese hari ubwo ajya agusiga mu gitaramo mwasohotse? Ese hari ibintu bibahuza yaremye we ubwe?

4. Menya neza niba atuma ugera ku ntego zawe

Hari abantu benshi mushobora gukundana ariko ntihagire icyo bakumarira mu buzima. Menya neza niba hari icyo ubona waragezeho cyangwa uzageraho nimumara gushyira urukundo rwanyu ku rundi rwego.

5. Ese agukundiye amafaranga ufite?

Menya neza niba akurikiye amafaranga ufite. Iki ni ikimenyetso cy'umuntu uri kugukoresha. Bishobora kurenga amafaranga akaba agukurikiyeho ikindi kintu ufite cyamutera ishema muri rubanda.

Urukundo ntabwo rugira icyo rushingiraho na kimwe, rero genzura neza uwo muntu umenye neza niba koko agukunda. Ntabwo ari byiza kugenzura mugenzi wawe cyane ariko Abanyarwanda baravuga ngo 'Ibuye ryamenyekanye ntiriba ricyishe isuka'. Ahari ni wo mwanya wawe wo kwigobotora ku ngoyi izakuzirika iteka ryose, mu buzima uzamara aha ku isi.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/116874/abasore-umukobwa-numubonaho-ibi-bintu-uzamenye-ko-ari-kugukoresha-mu-rukundo-116874.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)