Ubushinwa: Umuyoboro wa interineti ya 5G wavu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cya Purple Mountain Laboratories cyatangaje ko ikipe yabo ishinzwe ubushakashatsi yamaze kuvugurura umuyoboro wa interineti ugezwa kuri 6G uvuye kuri 5G, ndetse ko ubwo hakorwaga isuzumwa muri laboratwari basanze ufite umuvuduko wa 206.25 gigabits mu isegonda, ukaba ukubye inshuro 10-20 uwawubanjirije.

Amakuru avuga ko iri suzuma ryakorewe muri laboratwari n'iki kigo ryari ryatewe inkunga n'umushinga wa Leta y'Ubushinwa wo kuvugurura umuyoboro wa interineti ukagera kuri 6G, harimo n'ubufatanye bw'ikigo cy'itumanaho cy'Abashinwa cyitwa China Mobile ndetse na Kaminuza ya Fudan.

Uyu muyoboro mushya wa interineti w'ikiragano cya gatandatu wiswe 6G, bivugwa ko uzasaba ibikoresho bihambaye cyane kurusha uwawubanjirije wa 5G nawo utaratangira gukoreshwa mu buryo byuzuye.



Uyu muyoboro mushya bivugwa ko uzasaba ibikoresho byinshi by'ikoranabuhanga

Kimwe mu bigo bikomeye ku isi ndetse no mu Bushinwa mu bijyanjye no gukora ibikoresho by'ikoranabuhanga (Huawei), giherutse gutangaza ko giteganya gutangira gukoresha uyu muyoboro wa interineti mushya wa 6G mu bikoresho bikorwa n'iki kigo guhera mu mwaka 2030.

Xu Zhijun umwe mu bayobozi b'iki kigo cya Huawei, yigeze gutangaza ko hari gukorwa ubushakashatsi ndetse bashoye amafaranga mu kuvugurura uyu muyoboro wa 6G, ndetse ko batangiye iki gikorwa kuva mu mwaka wa 2017.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113437/ubushinwa-umuyoboro-wa-interineti-ya-5g-wavuguruwe-ugezwa-kuri-6g-ukaba-ufite-umuvuduko-uk-113437.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)