Bifuza ko abarimu b'amashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Bifuza ko abarimu bo mu mashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa kuko imishahara yabo ikiri hasi
Bifuza ko abarimu bo mu mashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa kuko imishahara yabo ikiri hasi

Umuyobozi wa GS Cyarwa, Donatha Akayezu, agira ati 'Aho hashyiriweho kongera 10% ku mishahara y'abarimu buri mwaka, baranezerewe. Ariko abanezerewe cyane cyane ni abahemberwa impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza.'

Akomeza avuga ko abigisha mu mashuri abanza bahemberwa impamyabumenyi za A2, bo urebye nta gifatika cyiyongera ku mishahara yabo, bituma atekereza ko byarushaho kuba byiza babanje kongererwa imishahara, hanyuma hakabona gutekerezwa ku kubongereraho 10%.

Ati 'Ku bigisha mu mashuri abanza, kubera ko umushahara wabo usanzwe uri hasi cyane, iyo hongereweho 10% ubona nta kintu gifatika cyiyongereyeho. Njyewe nifuza ko mwalimu yatangirira byibura nko ku bihumbi 70, ku buryo bamwongereyeho 10% hari ikintu kigaragara cyaba cyiyongereye ku mushahara we.'

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 28 Mutarama 2019, yemeje ko umushahara w'abarimu uzagenda wongerwaho 10% buri mwaka. Kubera ko hari andi mafaranga abarimu bari bagiye bongererwaho mbere, byatumye ubwo bongererwagaho 10% mu mwaka ushize wa 2021, umushahara w'abatangizi bahemberwa A2 warageze ku bihumbi 55, na ho uw'abatangizi bahemberwa A0 ukagera ku bihumbi 176.

Ni ukuvuga ko abarimu bafite uburambe bagiye bazamurwa mu ntera bo bahembwa aruta ayo, kuko kongera 10% ku mushahara bidakuraho izamurwa mu ntera rishingiye ku burambe no ku kwesa imihigo.

Thomas D. Ntawangwanabose, umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri ryigenga, Ikibondo, avuga ko n'ubwo we akora mu ishuri ryigenga, aho imishahara y'abarimu bahemberwa A2 iruta ay'abakorera Leta, abona ko Leta iramutse itongereye imishahara y'abarimu ariko igafasha abana babo kwiga na byo byafasha.

Agira ati 'Buriya umwana wa mwalimu ahawe imfashanyo y'uburezi, akigira ubuntu mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, ntacyo mwalimu yashinja Leta icyo gihe, kuko usanga ku mushahara mwalimu ahembwa hazaho no kurihira abana, bikabyara ikibazo.'

Innocent Hagenimana ushinzwe itangazamakuru mu kigo REB, avuga ko n'ubwo umushahara wa mwalimu ari mutoya, kuba ugenda wongerwa bivuze ikintu kinini.

Ati 'N'ubwo umushahara waba mutoya, iyo wiyongera urafasha. Kandi hariho ingamba zo kugira ngo mwalimu azamurirwe ubushobozi mu mafaranga, ari na wo murongo wa gahunda yo kongera umushahara ho 10% buri mwaka. Kandi bizakomeza.'

Yongeraho ko hariho n'izindi gahunda zo gufasha mwalimu gutera imbere abarimu bagiye bashyirirwaho harimo Koperative Umwalimu Sacco ibaha inguzanyo ku nyungu ntoya, hakabaho no kuba barashyiriweho uburyo bwo kongera ubumenyi bafashwa kwiga muri za kaminuza.

Kandi ngo ibifasha abarimu ntibihagararira aho, kuko igihe bizagaragara ko hari ibindi bishoboka kandi bikwiriye, bizakorwa.




Source : https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/bifuza-ko-abarimu-b-amashuri-abanza-bakongererwa-imishahara-hatagendewe-ku-10-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)