Abanyarwanda 22 birukanwe muri Uganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba Banyarwanda bakiriwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2022 ahagana saa Munani z'amanywa bakaba birukanywe na Uganda nyuma yo kubafungira muri gereza zitandukanye.

Nyuma yo kwakirwa hakurikiyeho kubapima icyorezo cya Covid-19 no kugenzura niba nta wukeneye ubutabazi bw'ibanze mbere yo guhabwa ubundi bufasha.

Kuva mu Ukuboza mu mwaka ushize wa 2021, u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda barenga 50 birukanwe na Uganda.

Uganda ishinja aba baturage kuba intasi z'u Rwanda mu gihe amakuru avuga ko hari abasabwa kwiyunga ku mutwe w'iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, RNC, babyanga bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.

Mu myaka ine ishize nibwo Abanyarwanda batangiye gutabwa muri yombi no gukorerwa iyicarubozo, u Rwanda rwagiye rusaba Uganda kureka ibi bikorwa ariko ibiganiro birimo abakuru b'ibihugu nta musaruro byatanze.

Abanyarwanda 22 birukanwe muri Uganda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-22-birukanwe-muri-uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)