Umunyamuziki Rema w'imyaka 21 yanyuze abanya-... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu gitaramo yakoreye muri Kigali Arena mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu tariki 20 Ugushyingo 2021, kitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.

Akigera ku rubyiniro yibwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki, ababaza niba biteguye kubyinana nawe. Yaririmbye urutonde rw'indirimbo nyinshi, ariko zose yaziririmbye mu buryo bwa 'Semi Live'.

Uyu muhanzi yaririmbye mu gihe gito. Ariko kandi ibyuma byabanje kugorana ku buryo hashize iminota irenga 30' bikigeragezwa. Yanyuzagamo agashima abafana be, akavuga ko anyurwa n'urukundo bamwereka.

Yagaragaje imbaraga nyinshi ku rubyiniro nk'izo yari yitezweho. Indirimbo ze zizwi n'urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu bari bakoraniye muri Kigali Arena.

Indirimbo ye yise 'Soundgasm' imaze amezi atanu isohotse yayiteye ivana mu byicaro buri wese. Iri mu ndirimbo ze zamuhaye umugati muri iki gihe.

Iyi ndirimbo yazamuye amarangamutima y'umunyarwandakazi Linda Sharon amusanga ku rubyiniro barabyinana karahava. Uyu mukobwa yanyuze benshi mu mbyino y'iyi ndirimbo, akomerwa amashyi na benshi anahoberana n'uyu muhanzi.

Rema yaririmbaga avuga ko ari bwo igitaramo kigitangira. Ndetse, byageze aho yikura ikote yari yambaye nyuma akuramo n'isengeri yerekana ibituza.

Rema ni we wari umuhanzi Mukuru mu gitaramo cyasoje umukino wa Basketball w'abakinnyi b'intoranywa muri Shampiyona yo mu Rwanda.

Intsinzi yegukanwe n'ikipe ya Shyaka Olivieri [Team Shyaka] niyo yegukanye itsinzi ya Shampiyona ya Basketball wa "BK All-Star Game 2021" nyuma y'uko itsinze ikipe ya Ndizeye Ndayisaba Dieudonné [Team Ndayiziye] amanota 77 kuri 73.

Rema yafataga umwanya akicara ku rubyiniro akaruhuka, ubundi akagaruka ameze nk'intare inyotewe

Iki gitaramo Rema yagihuriyemo na Mike Kayihura, Social Mula ndetse na Kivumbi King. Umuraperi Bull Dogg ntiyaririmbye nkuko byari byatangajwe.

Umuhanzi Mike Kayihura yageze ku rubyiniro ahera mu ndirimbo ye yise 'Jalibu' imaze amezi icyenda isohotse. Iri mu ndirimbo zizihira abanyabirori mu ngeri zinyuranye, ndetse yayiteye arikirizwa kuva mu munota wa mbere.

                                       

Mike Kayihura

Uyu muhanzi yakomereje mu ndirimbo ye yise 'Zuba', ariko abafana n'abakunzi b'umuziki bamukomera amashyi. Yasoreje ku ndirimbo ye igezweho muri iki yise 'Zuba'.

Mbere y'uko ava ku rubyiniro, yahamagaye umuhanzi Kivumbi King bafatanya kuririmba indirimbo yitwa 'Sabrina' yakuznwe n'urubyiruko mu buryo bukomeye.

Mike Kayihura yavuye ku rubyiniro akorerwa mu ngata na Dj Marnaud uzwi mu ndirimbo zitandukanye yafatanyijemo n'abahanzi batandukanye n'ize bwite.

Social Mula yaserutse muri iki gitaramo ahera ku ndirimbo 'Bambe' yakoranye na Papa Cyangwe yaririmbye mu buryo bwa Live binogera benshi. Uyu muhanzi yakomereje ku ndirimbo 'Umuturanyi' yamuhaye igikundiro cyihariye mu muziki we.

Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo 'Yayobye' n'izindi. Mbere y'uko ava ku rubyiniro yabajije abafana be niba bakunda umuntu ubatangura, maze ahamagaraga ku rubyiniro Dj Phil Peter baririmbana indirimbo 'Amata' iri mu zihariye impeshyi ya 2021. Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo wavugijwe saa yine z'ijoro.


Umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Divine Ikubor, wamamaye nka Rema yakoreye igitaramo cy'amateka i Kigali

Rema yaririmbye mu gitaramo gisoza umukino wa Basketball cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2021


Rema yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo "Iron man" yakunzwe na Barack Obama


Mike Kayihura yigaragaje muri iki gitaramo nk'umuhanzi ukora ku mitima y'inkumi


Rema yashimye abitabiriye igitaramo cye 


Social Mula yashyihuje imbaraga y'abantu yitabiriye igitaramo cya Rema i Kigali


Social Mula yaririmbye indirimbo zirimo izo yakoranye na Papa Cyangwe
 

Social Mula yahamagaye ku rubyiniro Dj Phil Peter bakoranye indirimbo 'Amata'


Umuraperi Kivumbi yagaragaje ko yari akumbuye urubyiniro



Umushyushyarugamba Mc Tino ni we wayoboye iki gitaramo 


Abantu barenga ibihumbi bitatu bitabiriye igitaramo cya Rema i Kigali




MC Brian wayoboye iki gitaramo yari yambaye umwambaro umeze nk'uwo muri filime 'La Casa de Papel' Â 

KANDA HANO UREBE UKO SOCIAL MULA YITWAYE MURI IKI GITARAMO

">

MIKE KAYIHURA YATANZE IBYISHIMO KURI BENSHI

UMURAPERI KIVUMBI NI WE WABIMBURIYE ABANDI

MESHACK YATUWE INTSINZI YA TEAM SHYAK



AMAFOTO: Kigalitoday



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111699/umunyamuziki-rema-yanyuze-abanya-kigali-mu-gitaramo-bull-dogg-yabuzemo-amafoto-111699.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)