Umuhanzi w'umunyarwanda Platin (Baba) akomeje gutaramira abanya-Sierra Leone. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi w'umunyarwanda Platin p ukunze kwiyita Baba akaba Ari mu bitaramo byinshi akaba ari gutaramira abaturage batuye igihugu cya Siralewone (Sierra Leone), akaba Atari yo wenyine ahubwo ari kukwe n'umu-Dj ukomeye mu Rwanda ariwe Dj Brianne.

Ubundi uyu muhanzi akaba yitwa Nemeye Platin akaba yari umuhanzi umwe mu bagize itsinda rya Dream boys, ubwo iri tsinda ryatandukanaga umuhanzi Nemeye Pratin yahise atangira umuziki ku gite cye aho yahise afata izina rya Pratin p ( Baba) akaba amaze kumenyakana mu Rwanda ndetse no hanze y'Igihugu.

Iyo festival yagiye kuririmbamo ikaba yiswe Eco-Fest ibyo bitaramo bikaba biri buze kubera kuri stade nkuru y'iki guhugu cya Sierra Leone, akaba ari buze gufatanya n'umu-Dj ukomeye mu Rwanda witwa Dj Brianne.

Uyu muhanzi Platin tubibutse ko mbere y'uko ajya muri Sierra Leone akaba yari akubutse mu birori bya AFRIMA ( All Africa Music Awards) hakaba hari mu birori byo gutanga ibihembo bya Afrima, ibi byose bikaba ari iumusaruo mwiza akomeje gukura mu masezerano aherutse kugirana n'abashinzwe inyungu ze aribo One percent bakaba bakorera muri Nigeria.

Uyu muhanzi akaba afite indirimbo nyinshi zikunzwe cyane harimo Helena, Shumuleta, Attention ndetse n'izindi nyinshi.

Iki gihugu cya Sierra Leone kikaba ari igihugu giherereye mu give cya Afurika y'iburengerazuba kikaba cyegereye inyanja ya Atlantic, iki gihugu kikaba gifite umurwa mukuru wa Freetown kikaba cyarabayeho nyuma Yuko ako gace gashyizwemo abacakara bari bavuye gukora ubucakara muri Amerika bakaba barahaje nyuma yuko ubucakara buhagaritswe mu kinyejana cya 18 ndetse n'ikinyejana cya 19.

Tubibutse ko mbere y'uko Platin P asinyana amasezerano One percent yari asanzwe afitanye amasezerano na Kina Music, inzu itunganya umuziki ikanahagararira inyungu z'abahanzi ikuriwe na Clement.

Abakurikiranira hafi imyidagaduro yo mu Rwanda bakaba batangaza ko amasezerano ye na Kina Music yaba ari mu marembera.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/26/umuhanzi-wumunyarwanda-platin-baba-akomeje-gutaramira-abanya-sierra-leone/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)