Nyakabanda: Barasaba ko amafaranga bacibwa ku ivomero rusange yagabanywa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu begerejwe iri vomero rya Nyakabanda bavuga ko amazi yaryo ahenze
Bamwe mu begerejwe iri vomero rya Nyakabanda bavuga ko amazi yaryo ahenze

Ni ibyavugiwe mu nteko rusange iba buri wa kabiri, yateraniye mu kagari ka Munanira II, ku wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, aho abaturage bavugira ibibazo bitandukanye bafite ndetse n'ubuyobozi bukabafasha kubicyemura.

Nsabiyumva Leonie ni umwe mu baturage bitabiriye inteko rusange by'umwihariko uvomera ku ivomero rusange cyangwa se ku kazu k'amazi ka Kigabiro. Yaganiriye na Kigali Today asobanura ikibazo bafite ati: “Mu by'ukuri ivomero rusange ryagenewe abaturage kugira ngo babashe kuvoma amazi meza kandi ku mafaranga make by'umwihariko ku bantu badafite robine mu ngo zabo. Aha mpamaze amezi icyenda navomye amazi meza rimwe gusa, ubundi tuvoma ayo mu kigega aturuka ku mazi y'imvura”.

Yongeraho ko kandi bacibwa amafaranga menshi rimwe bacibwa amafaranga 50 ubundi bagacibwa 100.

Avuga ko rimwe na rimwe yabaga azi ko abana be atuma kuvoma bamubeshya ariko na we iyo yigiriyeyo ni yo bamuca, akongeraho ko icyo kibazo bakigejeje ku buyobozi ngo bugikemure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda Ntakontagize Florence, yasubije icyo kibazo avuga ko bakizi kandi ko bakigikurikirana ndetse ko babwiye umuntu washinze iryo vomero rusange kugabanya amafaranga aca abaturage kandi akabaha amazi meza.

Ati: “Ubu tugiye kugikurikirana cyane ndetse turebe uko bishyirwa mu bikorwa umuturage ajye acibwa amafaranga make”.

Yongeraho ko ivomero rusange umuturage aba akwiye gucibwa amafaranga makumyabiri (20) ko kubaca amafaranga arenze ayo atari byo.




source : https://ift.tt/3FJWlig
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)