Umunyamahanga wibwe akayabo n'abayoboraga Gereza ya Mageragere araregera indishyi za Miliyari 9Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze iminsi ruburanisha urubanza ruregwamo CSP Kayumba Innocent wohoze ayobora Gereza ya Nyarugenge na SP Ntakirutimana Eric wahoze amwungirije na Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe ubutasi muri iriya Gereza.

Na none kandi muri uru rubanza haje kuzamo umugororwa witwa Amani Olivier ukekwaho gufasha bariya bayobora Gereza kwinjira mu ikoranabuhanga bakiba agera muri Miliyoni 9 Frw uriya munyamahanga.

Muri uru rubanza rumaze igihe ruba, uriya munyamahanga Kassem Ayman usanzwe afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yaregeye indishyi ndetse akaba yasobanuye ishingiro ryazo.

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw'u Bwongereza yabwiye Urukiko ko yifuza ko RCS ifatanyije n'abaregwa bakwiye kumwishyura indishyi za Miliyari 9 Frw.

Icyifuzo cy'uyu mugororwa cyasabaga ko ubuyobozi bwa RCS na bwo butumizwa muri uru rubanza gusa Umucamanza yanzura ko uru rubanza rukomeza ruriya rwego rudatumijwe.

Mutamaniwa Ephraim umwe mu baregwa wagize icyo avuga kuri kiriya kireho cy'uriya munyamahanga, yavuze ko Urukiko rudakwiye kucyakira kuko kitari muri system.

Me Munyandamutsa Jean Pierre wunganira Kassem Ayman Mohamed, yavuze ko nta garama batanze kuko umukiliya we aburana afunze.

Umucamanza yabajije Kassem n'umunyamategeko we ko mu iburanisha ryabanje bari basabye urukiko ko rwabaha igihe cy'amezi abiri kugira ngo bategure ikirego cy'indishyi.

Me Munyandamutsa Jean Pierre yavuze ko amezi abiri bayihoreye kuko ikirego cy'ubushinjacyaha gisobanutse.

Umucamanza yavuze ko inzitizi zari zazamuwe na Mutamaniwa Ephraim z'uko urukiko rutakwakira ikirego cy'indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed nta shingiro zifite, umucamanza ategeka ko Kassem aguma mu rubanza nk'urugera indishyi.

Umucamanza yavuze ariko ko ikirego cy'indishyi cyatanzwe na Kassem Ayman Mohamed cyatandukanywa n'ikirego cy'ubushinjacyaha kikazaburanishwa ku wa 12 Ugushingo 2021 kugira ngo iburanisha rigende neza.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Umunyamahanga-wibwe-akayabo-n-abayoboraga-Gereza-ya-Mageragere-araregera-indishyi-za-Miliyari-9Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)