Yashituye abarimo Bruce Melodie, Knowless, Pl... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isimbi Alliance umukinnyi wa Filime Nyarwanda akaba n'umuyobozi wazo wari umaze iminsi muri Nigeria yabwiye InyaRwanda.com muri make ibikubiye muri filime ye nshya yise "Alliah The Movie" azamurika ku mugaragaro kuri iki cyumweru Tariki 12 Nzeri muri Canal Olympia.

Isimbi ukina ari umukinnyikazi w'imena aba akundana na Baraka

Yagize ati: "Ni filime y'ubuzima busanzwe bwa buri munsi bwo mu miryango. Ni filime irangira, y'umugore n'umugabo nka famiye bisanzwe". Iyi filime agaragaramo nk'umukinnyi w'imena, yavuze ko abazayireba bazayikuramo isomo ati"Izafasha ababyeyi, ifashe n'abantu bubatse, ifashe nyine n'abana n'urubyiruko". 

Ibyamamare bitandukanye byayisamiye hejuru iyi filime birahirira kuzitabira umuhango wo kuyimurika. Ibi byamamare byifashishije imbuga nkoranyambaga bikaririkira abantu kutazabura ngo bihere ijisho birimo Platini, Bluce Melodi n'abana be, Knowless, Bamenya n'abandi benshi.

Aliance aherutse kugirana amasezerano n'ikompanyi yo muri Nigeria yitwa 'One Percentage Management' ikaba ariyo izajya imufasha mu bikorwa bye bya sinema.


Iyi filime igaragaramo abafite amazina akomeye muri sinema Nyarwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/109412/yashituye-abarimo-bruce-melodie-knowless-platini-nabandi-ibikubiye-muri-filime-alliah-the--109412.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)