Umunyeshuri yamenye ko umukunzi we atwite inda itari iye ariyahura,asiga yandikiye ababyeyi be ibaruwa ibabaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

Umunyeshuri wo muri Harare Polytechnic yiyahuye nyuma y'uko amenye ko umukunzi we bari bamaranye imyaka 4 atwite inda yatewe nundi mugabo.

Umurambo wa Takudzwa Chifamba w'imyaka 27 y'amavuko bawusanze umanitse ku nzu y'incuti ye . Acide ya bateri, ibinini by'imbeba nigice cyumugozi nibyo byabonetse kuruhande rwumubiri we.

Takudzwa yahisemo kwiyahura igihe yamenyaga ko umukunzi we (uzwi ku izina rya Christine) yatorotse nyuma yo guterwa inda n'undi mugabo.

Umuvugizi w'umuryango Brian Chifamba yemeje urupfu rubabaje rwa Takudzwa agira ati;

Ati: 'Twambuwe umuvandimwe wuje urukundo wagaragaje ubuhanga mu bikorwa bye byinshi. 'yananiwe kumva inama twamugiriye nyuma yo kumenya ibijyanye ko umukunzi we yamuciye inyuma,'

Uyu musore yasize yandikiye ibaruwa ababyeyi be igira iti:'Mama na Papa mumbarire ni gutya byagombaga kugenda,gusa ndabakunda cyane.'



Source : https://yegob.rw/umunyeshuri-yamenye-ko-umukunzi-we-atwite-inda-itari-iye-ariyahuraasiga-yandikiye-ababyeyi-be-ibaruwa-ibabaje/

Post a Comment

0 Comments